MU MAHANGA

Babiri bishwe barashwe ku mukino ufungura igikombe cy’Isi cy’Abagore muri Nouvelle-Zélande

Umugabo yishe abantu babiri i Auckland, muri Nouvelle-Zélande amasaha make mbere y’ifungurwa ry’ibirori ry’igikombe cy’Isi cy’abagore umwaka 2023.

Ibi byahungabanyije ibihumbi by’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bateraniye kuri sitade baje kwirebera umukino ufungura irushanwa wahuzaga New Zealand na Norvege.

Minisitiri w’intebe wa Nouvelle-Zélande, Chris Hipkins yagaragaje ibisobanuro birambuye kuri icyo gitero mu kiganiro n’abanyamakuru, yemeza ko abantu batatu bapfuye barimo umuntu wari witwaje imbunda n’abandi benshi bakomeretse.

Ku isaha ya saa moya za mu gitondo yo kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Nyakanga, umugabo witwaje imbunda yarashe ku nyubako yari yateraniyeho imbaga nk’uko Minisitiri w’intebe yabitangaje.

Hipkins yagize ati: “Yanyuze mu nyubako asohora imbunda ubwo yagendaga.” “Umugabo amaze kugera mu  hejuru y’inyubako, ari kuzamuka muri ascenseur. Yarashwe amasasu, gusa hamaze umwanya muto.”

Amashusho yagiye hanze yerekanaga abapolisi bitwaje imbunda nini bambaye ibirwanisho birinda umubiri bagerageza kwinjira aho ibyo byago byabereye kandi baranahagota.

Hapkins avuga ko inzego z’umutekano zagerageje kugeraho ibyo byabereye kugirango barokore ubuzima bw’abandi bantu bari basigaye.

Komiseri wa Polisi muri Nouvelle-Zélande, Andrew Coster, yatangaje ko umupolisi umwe yarashwe ubwo yagerageza kwishora kujya gufasha bamwe mu basigaye, kandi abasivili bane “bakomeretse ku buryo bukabije.”

Coster yavuze ko ukekwaho icyaha yarigeze gufungwaho by’agateganyo ariko kandi akaba yarafite aho ahuriye n’amasasu yavugiye aho ibi kandi bigahuzwa n’uko yigeze gukora kuri iyo nyubako.

Coaster yagize ati “Ukekwaho icyaha yigeze gufungwaho azira icyaha cy’ihohoterwa ryo mu muryango kandi byari ku rwego rwo hejuru, ariko ntibyamwemereraga kuba yatunga imbunda.”

Abayobozi ba Nouvelle-Zélande bemeje umuhango wo gufungura igikombe cy’isi mu bagore kandi bemeza ko umukino wa mbere ukomeza nk’uko byari byateganijwe.

Mu itangazo rya FIFA bavuze ko bihanganishije cyane imiryango n’inshuti bahohotewe.

Iraswa ry’amasasu muri Nouvelle-Zélande byari gake cyane, nyuma y’ishyirwaho ry’amategeko agenga akumira ibigendanye n’imbunda muri 2019, ni nyuma y’amasasu yarasiwe i Christchurch yahitanye abantu 50.

Nouvelle-Zélande irahura na Norvege kuri Eden Park mu mukino ufungura kuri uyu wa kane, bimwe mu birori by’imikino ikomeye ku isi bitegerejwe, aho irushanwa rizabera mu b’ibihugu bibiri aribyo Nouvelle-Zélande izafanya n’umuturanyi wayo Australia.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago