Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yishimiye isabukuru y’Abuzukuru be babiri bizihiriza umunsi we nk’uko yabigaragaje kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2023.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w’Igihugu yishimiye ko yizihizanyije isabukuru y’Abuzukuru be uko ari babiri bahurira ku matariki amwe.
Ati “Kuba ndi kumwe n’abana banjye ku munsi w’isabukuru yabo, bizihiriza umunsi umwe tariki 19 Nyakanga. Ndabakunda.”
Abuzukuru ba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uko ari babiri aribo Anaya na Amalia babyawe n’umukobwa we Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.
Aba bana uko ari babiri nta kinyuranyo cy’imyaka myinshi irimo hagati yabo kuko imfura Anaya yavutse tariki 19 Nyakanga 2020, mugihe umwana wa kabiri Amalia yavutse nyuma y’amezi 10 gusa bibarutse uwa mbere.
Mu minsi ishize n’ibwo Perezida Kagame nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko abuzukuru be nabo ari abakunzi b’ikipe ya ‘Arsenal’ yo mu Bwongereza asanzwe afana.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…