Perezida Kagame yishimiye isabukuru y’Abuzukuru be babiri bizihiriza umunsi umwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yishimiye isabukuru y’Abuzukuru be babiri bizihiriza umunsi we nk’uko yabigaragaje kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w’Igihugu yishimiye ko yizihizanyije isabukuru y’Abuzukuru be uko ari babiri bahurira ku matariki amwe.

Ati “Kuba ndi kumwe n’abana banjye ku munsi w’isabukuru yabo, bizihiriza umunsi umwe tariki 19 Nyakanga. Ndabakunda.”

Perezida Kagame n'Abuzukuru be
Perezida Kagame arikumwe n’Abuzukuru be

Abuzukuru ba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uko ari babiri aribo Anaya na Amalia babyawe n’umukobwa we Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.

Aba bana uko ari babiri nta kinyuranyo cy’imyaka myinshi irimo hagati yabo kuko imfura Anaya yavutse tariki 19 Nyakanga 2020, mugihe umwana wa kabiri Amalia yavutse nyuma y’amezi 10 gusa bibarutse uwa mbere.

Mu minsi ishize n’ibwo Perezida Kagame nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko abuzukuru be nabo ari abakunzi b’ikipe ya ‘Arsenal’ yo mu Bwongereza asanzwe afana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *