IMIKINO

Basketball: Ibyo wamenya ku ikipe y’igihugu y’Abagore igiye kwitabira AfroBasket ku nshuro ya 3

Ikipe y’Igihugu Nkuru y’u Rwanda y’abari n’abategarugori igiye guhagarira u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya AfroBasket umwaka 2023.

Ni ku nshuro ya gatatu ikipe y’igihugu y’Abagore y’u Rwanda igiye kwitabira imikino ya AfroBasket kuva mu myaka 12 ishize.

Ikipe y’Igihugu y’abari n’abategarugori yaherukaga kwitabira irushanwa rya Afrobasket mu mwaka 2011, umwanya mwiza rwasojeho ni ku mwanya wa 9, umwanya n’ubundi yigeze gusorezaho mu mwaka 2009.

U Rwanda rukomeje imyitozo yo kwitegura Afrobasket

Ku rutonde u Rwanda, ruhagaze ku mwanya wa 91 ku Isi, rukaba ruri ku mwanya wa 13 ku mugabane w’Afurika.

Icyakora ruheruka kwitabira imikino y’Akarere ka 5 (FIBA Africa Zone 5).

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu mu majonjora y’amakipe yari ahagarariye Akarere ka 5 (FIBA Africa Zone 5) nyuma yo gutsindwa na Misiri na Uganda yari yakiriye irushanwa.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore iheruka muri Afrobasket mu mwaka 2011

Gusa u Rwanda rwagombaga kwakira irushanwa yarifite itike ya AfroBasket rukaba rwiteguye kuzahatanira kwegukana igikombe nk’ikipe izaba iri mbere y’umufana wayo mu makipe 12.

Muri uyu mwaka 2023 u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere A hamwe n’ikipe ya Angola na Côte d’Ivoire.

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire y’Abagore izahura bwa mbere n’u Rwanda ihagaze ku mwanya wa 7 ku mugabane w’Afurika mugihe Angola yacyegukanye mu mwaka 2011 na 2013 iri ku mwanya wa 6 mugihe ku mwanya w’Isi ruri 48.

Umwe mu bakinnyi bitezwe muri iri rushanwa ku ruhande rw’u Rwanda ni uwitwa Bella Murekatete usanzwe ukinira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore itozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Senegal Cheick Sarr ikomeje imyitozo yo kwitegura irushanwa rya Afrobasket riteganyijwe gutangira tariki 28 Nyakanga kugeza 5 Kanama 2023, imikino izabera muri Bk Arena.

U Rwanda ruzaba ruri murugo rwitezweho umusaruro muri Afrobasket

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago