Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) ntakitabiriye imikino yagombaga kubera muri RDC.
Amakuru yavugaga ko Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi bari mu bazafungura ku mugaragaro imikino ya Francophonie.
Gusa Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bitangajwe nyamara Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yaramaze iminsi atangaje ko Mushikiwabo nk’umuyobozi mukuru azitabira iy’imikino igomba kumara iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Kinshasa.
Amakuru kandi yuko Mushikiwabo atakitabiriye imikino ya Francophonie yanemejwe n’umuvugizi we Oria Vende Weghe wabwiye AFP kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga, ko atakitabiriye.
Impamvu nyamukuru ihari bivugwa ko habanje kubaho inama yahuje impande zombi ku butumire bwagombaga guhabwa Mushikiwabo muri kiriya gihugu cyayakiriye, ubutumire yagomba gushyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ariko ntibyagenda neza bityo biba ngombwa ko OIF yohereza undi ugomba kumuhagararira muri ibyo birori bikomeye kugira ngo hirindwe umwuka mubi.
Umwuka mubi uturuka ku kuba RDC ikomeza gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ibintu Kigali yamaganira kure.
Bityo bakabona ko kuba Louise Mushikiwabo yajyayo kandi ibihugu byombi bitabanye neza byatezwa uruntu runtu bigatuma irushanwa rikomeye nka ririya ritagenda neza.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…