Louise Mushikiwabo wari utegerejwe i Kinshasa yisubiyeho

Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) ntakitabiriye imikino yagombaga kubera muri RDC.

Amakuru yavugaga ko Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi bari mu bazafungura ku mugaragaro imikino ya Francophonie.

Gusa Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bitangajwe nyamara Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yaramaze iminsi atangaje ko Mushikiwabo nk’umuyobozi mukuru azitabira iy’imikino igomba kumara iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Kinshasa.

Amakuru kandi yuko Mushikiwabo atakitabiriye imikino ya Francophonie yanemejwe n’umuvugizi we Oria Vende Weghe wabwiye AFP kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga, ko atakitabiriye.

Impamvu nyamukuru ihari bivugwa ko habanje kubaho inama yahuje impande zombi ku butumire bwagombaga guhabwa Mushikiwabo muri kiriya gihugu cyayakiriye, ubutumire yagomba gushyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ariko ntibyagenda neza bityo biba ngombwa ko OIF yohereza undi ugomba kumuhagararira muri ibyo birori bikomeye kugira ngo hirindwe umwuka mubi.

Umwuka mubi uturuka ku kuba RDC ikomeza gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ibintu Kigali yamaganira kure.

Bityo bakabona ko kuba Louise Mushikiwabo yajyayo kandi ibihugu byombi bitabanye neza byatezwa uruntu runtu bigatuma irushanwa rikomeye nka ririya ritagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *