Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Nzitukuze Pascasie akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukingira ikibaba musaza we, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne.
Uwo mugabo yitwa Nsabimana Ildephonse uzwi ku izina rya Ntabarimfasha, amaze iminsi imbere y’ubutabera akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu kwica Ndabarinze Faustin n’umugore we Nyirakanyana Martine.
Aba nibo babyeyi ba Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo, Umudepite kuri ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Bishwe bari kumwe n’umwana, Mama wa Uwacu Julienne yari ahetse. Bari batuye mu yahoze ari Komini Mutura, ubu ni mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu.
Nzitukuze yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rishingiye ku myanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca, yagaragaje ko umugabo witwa Nsabimana Ildephonse uzwi ku izina rya Ntabarimfasha ari umwere.
Ku rundi ruhande ariko, icyo cyemezo cy’Urukiko Gacaca bivugwa ko cyaba cyarirengagije amakuru yari mu ikayi y’ikusanyamakuru ku bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.
RIB ivuga ko Nsabimana agaragara ku rutonde rw’abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside, aho ari nimero 27 kuri urwo rutonde. Iyo akaba yari imwe mu mpamvu yatumye akekwa.
Uko Mushiki we yamukingiye ikibaba
Bivugwa ko mugihe cy’ikusanyamakuru kuri Jenoside mu gihe cy’Inkiko Gacaca mu 2006, Nsabimana amaze kumenya ko hari amakuru yamutanzweho kubera uruhari yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahise atoroka ngo abigiriwemo inama na mushiki we ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe kandi yari amaze kumenya ko ari ku rutonde rw’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.
Guhera icyo gihe ntiyongeye kugaruka mu Rwanda, kugeza muri Mutarama 2023, ubwo yagarukaga ari nabwo yahise afatwa.
RIB yahise itangira iperereza, Nsabimana arabazwa, dosiye irakorwa yohererezwa mu Bushinjacyaha. Mu ibazwa kandi hifashishijwe abatangabuhamya batandukanye.
Amakuru IGIHE yamenye n’uko dosiye ya Nsabimana igeze imbere y’urukiko, abamwunganira n’abo mu muryango we, bagaragaje imyanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca igaragaza uyu Nsabimana ari umwere.
Imyanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca, yagize umwere Nsabimana , yaje gutangwa mu Bushinjacyaha, itanzwe n’abarimo mushiki we, Nzitukuze Pascasie.
RIB ivuga ko iyo nyandiko, umwimerere wayo waje gukemangwa, bituma ijyanwa muri Laboratwari y’Ibimenyetso bya ihanga byifashishwa mu butabera [Rwanda Forensic Laboratory].
Ubwo hapimwaga iyo nyandiko, ibisubizo byaje kugaragaza ko inyandiko irimo imyanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca atari iy’umwimerere.
Uwo mugore uri mu bayitanze yaje gutabwa muri yombi, aho yafashwe ku wa 22 Nyakanga 2023. Yafatiwe mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu.
Umuntu utashatse ko amazina ye amenyeka yabwiye IGIHE ko Ntabarimfasha atagarutse ku bushake bwe. Yagi ati:”Erega uriya barifasha ntabwo yagarutse mu Rwanda ku bwende bwe; ahubwo nuko nta yandi mahitamo yarasigaranye usibye kuza mu Rwanda nubwo yaje bamuhungisha Abasirikare ba Abanyekongo bari bagiranye ibibazo by’amafaranga hanyuma azagufungwa. Mushiki we yaje gushaka uko amucikisha afatanyije n’abandi bantu bo mu muryango ba hafi; bamukura muri gereza ya Munzenze; asanga ntayandi mahitamo afite usibye kugaruka mu Rwanda. Ndakeka ko rero mushiki we Pasikaziya aribwo yamushakiye ibyemezo bimugira umwere ko atagize uruhare muri jenoside.”
Uyu Nzitukuze Pacasie yahoze ari Umuyobozi w’Akagari ka Mucinyiro, Umurenge wa Nyakiriba. Ni hagati ya 2003-2017.
Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha igitinyiro n’ icyaha cyo guhimba no guhindura inyandiko.
Bivugwa ko Nzitukuze yifashishije umwanya w’ubuyobozi yari afite, kugira ngo abone imyanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca igaragaza ko musaze we witwa Nsabimana Ildephonse ari umwere.
Igihano ashobora guhabwa nticyajya munsi y’imyaka 7
Nzitukuze kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu gihe dosiye ye iri gukorwa n’uru rwego kugira ngo ruyishyikirize Ubushinjacyaha.
Ibyaha akurikiranyweho, bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw, ku wahamijwe icyaha cyo gukoresha igitinyiro.
Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, byo ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Acibwa kandi amande ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda gukoresha gukoresha igitinyiro cyangwa inyandiko mpimbano ndetse n’ibindi byaha.
Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukoresha igitinyiro n’icyaha cyo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje umwanya arimo, inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko ko babyirinda.”
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…