POLITIKE

Perezida Kagame na Ruto bahuje igitekerezo cyo kutazitabira inama izabahuza n’igihugu cy’igihangange

Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bategerejwe i St Petersburg mu nama ibahuza n’Igihugu cy’u Burusiya. Abo bose bagomba kurira indege bagiye kuganira na Perezida Vladmir Putin ku ngingo zirimo amahoro, umutekano n’iterambere.

Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika baritegura kwerecyeza i Moscow mu Burusiya no muri Afurika y’Epfo mu biganiro birimo ibigamije gushaka amahoro.

Inama y’iminsi ibiri bazayivamo batekereza indi izabera muri Afurika y’Epfo, aho Ibihugu bitanu bigize umuryango w’Ubukungu witwa BRICS na wo watumiye abayobozi b’Ibihugu bya Afurika iteganyijwe hagati y’itariki 22 na 24 Kanama 2023, na yo izabanzirizwa n’indi izahuza Turkiye n’Umugabane wa Afurika izabera muri Istanbul ku ya 12 Kanama 2023.

Hiyongeraho ibindi Bihugu byicara bigatumiza Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani n’u Bushinwa.

Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko Umukuru w’Igihugu cyo muri Afurika abangikanya ubwo butumire n’izindi gahunda, gusa kuri ubu Perezida wa Kenya, Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto avuga ko abayobozi b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika batazongera kwitaba Igihugu kimwe.

Perezida William Ruto aganira n’umuherwe Mo Ibrahim, yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro ko nta bwenge burimo kubona Ibihugu 54 bijya kwitaba umuntu umwe, rimwe na rimwe banadufata nabi.

Ati “Hari aho badupakira mu modoka imwe nk’abanyeshuri. Icyemezo twafashe nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni uko guhera ubu hari ibiganiro bigiye guhuza Umugabane wa Afurika n’ikindi Gihugu; tugomba guhagararirwa n’Umuyobozi wa Komisiyo n’abandi bagize iyo komisiyo. Abantu nka batandatu cyangwa barindwi bahagararira Afurika.”

Perezida Ruto yakomeje avuga ko ashyigikiye uyu mwanzuro, ati “Ndetse nabiganiriyeho na Perezida Kagame, na we ashyigikiye cyane icyo gitekerezo. Na Minisitiri w’Intebe Abbiy [wa Ethiopia] arabishyigikiye. Kubera ko nitutiyubaha ntawundi uzatwubaha.”

Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya William Ruto bavuga ko hakwiriye kujya hagenda ushinzwe komisiyo kubahagararira mu nama

Yakomeje avuga ko Abakuru b’Ibihugu bose muri Afurika bafite ubushake bwo gushyira hamwe mu gushakira umuti ibibazo biba byugarije uyu Mugabane ndetse n’ibyo ku Isi.

Ati “Twumvikanye n’abandi bakuru b’ibihugu ko tugomba gushyira hamwe tukagira ibyo duhindura.”

Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ifasha Umugabane wa Afurika kureberwa mu ndorerwamo y’abafatanyabikorwa mu mishinga igamije iterambere ry’Isi, ndetse bikazatuma bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo kuruta kugenda nk’abagiye guhabwa amabwiriza y’imyanzuro yafatiwe aho batazi.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

16 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

16 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago