RWANDA

Inyange na Tetra Pak batangije ubukangurambaga bw’ikoranabuhanga rya (UHT) ryongerera Amata ubuziranenge

Ku ruganda rwa Inyange Industries Ltd ku bufatanye na Tetra Pak habereye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Ultra Heat Treated.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, cyitabirwa n’abayobozi bakuru barimo uhagarariye uruganda rwa Inyange Industries Ltd Bwana James Biseruka nuw’ikigo cya Tetra Pak Ltd Jonathan Kinisu.

Hari kandi na Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho yavuze ko amata ya UHT asaba ko hajya nibura haboneka litiro miliyoni ebyiri ku munsi.

Dr Solange Uwituze uwa kabiri uturutse ibumoso avuga ko ikoranabuhanga rizakenera amata menshi

Mu byagarutse hongeye kwibutswa ko amata ari igirakamaro mu buzima bw’umuntu bityo bisaba ko yitabwaho by’umwihariko ariyo mpamvu bisaba kuyabungabunga neza hakoreshejwe uburyo bw’iryo koranabuhanga rya Ultra Heat Treated (UHT) mu kuyarinda ko yakwangirika agakomeza kugira ubuziranenge.

Iri koranabuhanga rya UHT ni ryo koranabuhanga rigezweho mu kongerera agaciro ibinyobwa mu nganda aho bicanirwa ku kigero kiri hejuru ya dogere selisiyusi 140 °C (284 °F) mu gihe cy’amasegonda ari hagati y’abiri n’atanu kugira ngo za mikorobe n’indi myanda yose bipfe.

Ibi ni nabyo byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Tetra Pak Ltd Jonathan Kinisu wavuze ko gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT bizafasha abayatunganya kongera ingano no kugumana ubuziranenge bw’igihe kirere.

Uyu muyobozi yagize ati “Kugeza amata ku baguzi mu gihe cy’umwaka wose bizabafasha kubona amata yujuje intungamubiri kandi afite ubuziranenge. Amata ni ikinyobwa kigira intungamubiri nyinshi ndetse akaba isoko y’ibindi biribwa byinshi biyakomokaho, bifasha mu kubaka intungamubiri za kalisiyumu, poroteyine ndetse na aside z’ingenzi mu mubiri. Ibi rero bizafasha abantu kugira ubuzima bwiza.”

Jonathan Kinisu Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak Ltd

Ni mugihe ku ruhande rw’umuyobozi uhagarariye uruganda rwa Inyange Industries Ltd James Biseruka we avuga ko mugihe iri koranabuhanga rya Ultra Heat Treated rigiye gukoreshwa bizatuma bo nk’abatunganya amata agiye kuzajya amara igihe kinini.

James yagize ati “Nkatwe dutanganya amata n’ibiyakomokaho twizeza aborozi ko umukamo wabo uzakomeza kwakirwa bihoraho, bitewe n’uko amata ashobora kubikwa igihe kinini. Yongeraho ko bagiye kujya babasha kwagura amasoko yabo ku rwego mpuzamahanga kuko ayo mata aba ahendutse ndetse bikaba byoroshye kuyajyana mu bihugu bitandukanye.”

James Biseruka umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa Inyange Ltd wa kabiri uturutse iburyo avuga ko umusaruro w’amata ugiye kwiyongera

Imibare iheruka gutangazwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, igaragaza ko umukamo wazamutse ku kigero cyo hejuru aho wikubye hafi inshuro 8 ukava kuri litiro 142,511 mu 2005 ugera ku litiro 999,976 mu mwaka 2022, iyi Minisiteri ivuga kandi ko uwo musaruro nabwo wazamutse ubasha guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kureshya ishoramari mpuzamahanga.

Amata yapfunyitse neza azajya amara igihe kinini

Mu mibare bivugwa ko umusaruro w’ibikomoka ku mata ufite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu dore ko 37% bigize umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi, mugihe 27% aribyo bingana n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Tetra Pak Ltd ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye no gutunganya no gupfunyika ibiribwa ivuga ko yiyemeje kugira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro ndetse n’ubwiza bw’amata ku buzima bw’abaturage mu gihugu batibagiwe n’Akarere muri rusange.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago