POLITIKE

Perezida Museveni yifashishije umuhungu we Gen Muhoozi mu rugendo yagiriye mu Burusiya

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yerekeje mu gihugu cy’Uburusiya arikumwe n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba.

Kugeza ubu impamvu nyamukuru Museveni yahisemo kujyana n’umuhungu we i Saint Petersburg ntiramenyekana, gusa abakurikiranira hafi ibyo muri Uganda bavuga ko biri mu rwego rwo kumumurika ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga no kumwereka incuti azakenera mu gihe yaba yinjiye byeruye muri Politiki.

Mu gihugu cy’Uburusiya hateraniye Inama Mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga ikazamara iminsi ibiri.

Umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi yagendereye u Burusiya mu gihe yakunze kugaragaza ko ashyigikiye iki gihugu kiri mu ntambara na Ukraine.

Gen Muhoozi yagiye agaragaza ko ashyigikiye Uburisiya mu ntambara ihanganyemo na Ukraine

Nko muri Werurwe uyu mwaka, uyu musirikare usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni, yifashishije Twitter arahirira kohereza i Moscow abasirikare bo kurinda Perezida Vladimir Putin “mu gihe u Burusiya bwaba bubangamiwe n’abakoloni.”

Mu kwezi gushize bwo Gen Muhoozi yahuye na Ambasaderi w’u Burusiya muri Uganda, baganira ku mubano usanzwe hagati ya Moscow na Kampala ndetse n’ubufatanye bwa gisirikare bw’impande zombi.

Biteganyijwe ko Museveni nava mu Burusiya azakomereza i Belgrade muri Serbia, mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Museveni akomeje kugirira uruzinduko rw’akazi mu bihugu by’amahanga

Ni uruzinduko byitezwemo ko azaba nanone aherekejwemo n’umuhungu we.

Kuri gahunda y’uru ruzinduko byitezwe ko Perezida Museveni azagirana ibiganiro na mugenzi we Aleksandar Vučić wa Serbia.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Museveni ashobora kuzifashisha uru ruzinduko nk’amahirwe yo gusaba Serbia guha Uganda intwaro.

The Nile Post yanditse ko Uganda ifite impungenge z’umutekano muke uri mu karere iherereyemo, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabarizwa umutwe w’iterabwoba wa ADF ukunze kuyigabaho ibi bitero.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Ingabo za UPDF zikeneye intwaro zo gukomeza kuzifasha muri Operation Shujaa zifatanyamo na FARDC bahiga ADF.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago