AMATEKA

Perezida Kagame yagabiye inka Nyusi wa Mozambique-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagabiye inka umukuru w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi uri mu Rwanda.

Advertisements

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yatembereje mu rwuri mugenzi we wa Mozambique Nyusi anamugabira inka z’Inyambo.

Igikorwa cya Perezida Kagame kugabira inka mugenzi we Nyusi bishimangira umubano mwiza w’ibihugu bifitanye.

Icyakora cyo ntayandi makuru yerekeye uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Mozambique yagaragajwe uri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi

Mozambique n’u Rwanda n’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza by’umwihariko mu by’umutekano, aho ingabo z’u Rwanda zerekeje muri kiriya gihugu zibasha guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka myinshi byari byarigaruriye ibice bitanduakanye muri Mozambique, gusa ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique z’abashije gusubiza inyuma ibyo byihebe bamwe mu baturage bari baturiye mu Turere nka Palma na Mocimboa da Praia basubira mu buzima busanzwe.

Uruzinduko rwa Nyusi mu Rwanda rushimangira umubano w’ibihugu byombi
Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo mugenzi we wa Mozambique Nyusi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago