Perezida Kagame yagabiye inka Nyusi wa Mozambique-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagabiye inka umukuru w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi uri mu Rwanda.

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yatembereje mu rwuri mugenzi we wa Mozambique Nyusi anamugabira inka z’Inyambo.

Igikorwa cya Perezida Kagame kugabira inka mugenzi we Nyusi bishimangira umubano mwiza w’ibihugu bifitanye.

Icyakora cyo ntayandi makuru yerekeye uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Mozambique yagaragajwe uri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi

Mozambique n’u Rwanda n’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza by’umwihariko mu by’umutekano, aho ingabo z’u Rwanda zerekeje muri kiriya gihugu zibasha guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka myinshi byari byarigaruriye ibice bitanduakanye muri Mozambique, gusa ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique z’abashije gusubiza inyuma ibyo byihebe bamwe mu baturage bari baturiye mu Turere nka Palma na Mocimboa da Praia basubira mu buzima busanzwe.

Uruzinduko rwa Nyusi mu Rwanda rushimangira umubano w’ibihugu byombi
Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo mugenzi we wa Mozambique Nyusi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *