Zimwe mu ndwara zituruka ku mihindagurikire y’ibihe zikomeje gutera ikibazo, muri izo ndwara nizo zatangiye kwigwaho n’uburyo zakumirwa mu nama yabaye kuwa 28 Nyakanga 2023, yahuje impuguke zitandukanye zirebera hamwe igisubizo kirambye.
Muri iyo nama yahurije hamwe impuguke zivuga ko zirimo gukusanya amakuru no gusesengura imibare nyayo n’ibipimo ku ihuriro ry’indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kugirango bamenye uko zakumirwa.
Ni umushinga uzaterwa inkunga n’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare cyo mu Bwongereza ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), REMA ndetse na RBC, aho witezweho kugira uruhare mu guhangana n’indwara zugarije ubuzima bw’abantu muri rusange.
Zimwe mu ngaruka y’imihindagurikire y’ibihe zagarutsweho zirimo inkangu, imyuzure ndetse n’amapfa biri mu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye Isi.
Umuyobozi wungirije wa REMA Faustin Munyazikwiye abisobanura avuga ko bakurikije ikigereranyo cy’ubushyuhe gikomeje kugaragara mu Rwanda cyahindutse ku buryo bukomeye ku buryo zateje indwara zitandukanye zitagaragaraga mbere.
Avuga ko indwara ya Malaria ikomeje kugaragara mu Ntara ya Majyaruguru ubusanzwe itarakunze kuhibasira kubera ubukonje buharangwa bikomeje kuteza inkeke.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeje kwibazwaho kuko ni ahantu hakonjaga utapfaga gusanga nka za Malariya n’ibindi ariko iyo ikigereranyo cy’ubushyuhe cyarazamutse kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byanga bikunda na bwa burwayi bundi burahavuka, bukaniyongera.”
Yakomeje avuga ku bufatanye n’ibyo bigo byavuzwe haruguru bizatanga ikizere ahazaba harebwa amakuru yibanze ku ihuriro ry’ibibazo bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe ariko ku gice cy’ubuzima, kandi agaragaza ko hari n’izindi ndwara ziva mu mazi yanduye aturutse ku myuzure, ibidendezi n’amazi atemba zikaba zahitana ubuzima bw’abantu.
Ati ‘‘Urugero niba habaye imyuzure myishi hakaba hashobora kureka amazi y’ibidendezi birumvikana neza ko amazi y’ibidendezi hazaba harimo kuvuka kw’imibu itera Malaria; ikindi nanone muri y’amazi atemba muri ya myuzure muri bya bidendezi niho hava indwara ziva mu mazi yanduye n’ibindi.’’
Ibi kandi yabihuje ku kibazo cy’umwuka abantu bahumeka, imyotsi, cyangwa imyuka yoherezwa mu kirere bitewe n’ibikorwa bya muntu ko aribyo nyirabayazana wo kwiyongera w’indwara z’imyanya y’ubuhumekero.
Yagize ati “Ibyo byose rero n’ibyo uyu mushinga watangiye uyu munsi uje kudufasha kugira ngo twegeranye amakuru, dushyireho uburyo bwemeranyijweho.”
Hagaragajwe kandi ko kubaka ubushobozi no gukorana kw’inzego z’ubuzima, izo mu bidukikije, imihindagurikire y’ibihe n’ibarurishamibare biri ku isonga mu bizatuma uyu mushinga utanga umusaruro.
Hazashyirwaho uburyo bwo gusakaza amakuru ku buryo abaturage bazamenya amakuru y’ingenzi ku bizava muri ubwo bushakashatsi kugira ngo buzagire ingaruka nziza mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu ni umushinga washowemo angana na Miliyoni Imwe y’Amadorali ya Amerika uzashyirwa mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2026.
Ku ruhande rwa Prof Sam Yala, Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, we yavuze ko ubufatanye no gusangira ubumenyi muri uwo mushinga bizafasha mu kubungabunga ibidukikije no gushyiraho ibikorwa bifatika mu kurengera abaturage.
Ati ‘‘Ibizava muri uyu mushinga wiswe “Standards for Official Statistics on Climate-Health Interactions” bizafasha kugira ngo abayobozi b’igihugu bafate ingamba zihamye mu kurinda ubuzima bw’abaturage.’’
Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair yavuze ko kugira ibimenyetso bifatika bishingiye ku makuru ari urufunguzo rwo gusobanukirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira imbere ibisubizo byo kuzirwanya.
Yagize ati “Nizera ko umusaruro w’uyu mushinga, harimo urubuga rushya hamwe n’amakuru asangiwe, bizaba ibikoresho by’ingenzi bifasha Guverinoma zacu mu gufata ibyemezo bitoroshye ariko bigira ingaruka zikomeye ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere .”
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…