RWANDA

Dr. Gérardine wayoboye minisiteri y’ubuhinzi yagizwe umuyobozi ukomeye muri IFAD

Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

Advertisements

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’iki kigega Alvaro Lario yavuze ko Dr. Geraldine yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’igikorwa gikomeye cyakozwe n’inzego zitandukanye z’iki kigega cyo gusuzuma amadosiye y’abakozi atandukanye, bikaza kugaragara ko Dr. Gérardine Mukeshimana ariwe ukwiriye uyu mwanya.

“Nejejwe no kubamenyesha ko nyuma y’igikorwa gikomeye cyo gushaka abakozi, nashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nka Visi-Perezida.”

Dr. Gérardine Mukeshimana yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya na Dr. Musafiri Ildephonse.

Gerardine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’ikirenga mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibijyanye no gutubura ibihingwa n’ubumenyi mu bijyanye n’ubutaka yakuye muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika.

Umuyobozi wa IFAD Alvaro Lario yavuze ko Dr. Gérardine Mukeshimana bamwitezeho kuzana ubumenyi buzungura iki kigo mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse no gukorana n’ama banki ndetse n’ibigenga bitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no kwirinda imihindagurikire y’ikirere.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago