Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’iki kigega Alvaro Lario yavuze ko Dr. Geraldine yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’igikorwa gikomeye cyakozwe n’inzego zitandukanye z’iki kigega cyo gusuzuma amadosiye y’abakozi atandukanye, bikaza kugaragara ko Dr. Gérardine Mukeshimana ariwe ukwiriye uyu mwanya.
“Nejejwe no kubamenyesha ko nyuma y’igikorwa gikomeye cyo gushaka abakozi, nashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nka Visi-Perezida.”
Dr. Gérardine Mukeshimana yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya na Dr. Musafiri Ildephonse.
Gerardine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’ikirenga mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibijyanye no gutubura ibihingwa n’ubumenyi mu bijyanye n’ubutaka yakuye muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika.
Umuyobozi wa IFAD Alvaro Lario yavuze ko Dr. Gérardine Mukeshimana bamwitezeho kuzana ubumenyi buzungura iki kigo mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse no gukorana n’ama banki ndetse n’ibigenga bitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no kwirinda imihindagurikire y’ikirere.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…