Ku kigo cy’ishuri cya ESIR cyo mu karere ka Musanze, umukandida wigenga witwa Mujawamariya Edith yafatanwe telefone ari mu Cyumba cy’ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini cya Principles of Economics ikizamini cyari kirimo gukorwa.
Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru wa Radio &TV10 abitangaza,uyu mukandida wakoraga ikizamini cya leta yaraye muri kasho kubera gukopera.
Uyu munyamakuru abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki kizamini uyu yafatanwe bari bagihawe kuri group Whatsapp iriho abantu 19 ejo ku wa 30/07/2023 saa 8:53Pm.
Ibi ngo bigaragara kuri whatsapp ya telefone uyu yafatanwe.
Amakuru avuga ko aba bagihawe n’umwarimu wabo witwa Jean [ ***] bivugwa ko atuye Rubavu.
Police na RIB batangiye gukurikiirana kugira ngo hamenyekane aho ikizamini cyaturutse ndetse ngo izi nzego zasanze gisa n’icyateguwe.
Uyu mukandida yashikirijwe RIB kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare nkuko uyu munyamakuru abitangaza.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…