Bedie Konan wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yapfuye ku myaka 89 y’amavuko azize uburwayi akaba yaguye mu bitaro bya Abidjan.
Bedie yabaye umukuru w’igihugu asimbuye Felix Houphouet-Boigny nyuma y’uko apfuye mu mwaka w’1993.
Icyakora ibirego yashinjwe bishingiye kuri ruswa no kugwa ku bukungu bw’Igihugu byatumye aterwa Coup d’Etat n’Igisirikare ahagana mu 1999.
Uyu wahoze ari umutegetsi ariko yaravukiye mu muryango ukennye, ntibyamubujije kwigaragaza nk’umunyabwenge mu mashuri ye yize. byatumye abona bourse yo kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamya bumenyi y’ikirenga muri Economie.
Bedie yaje gushaka kugaruka ku butegetsi mu myaka 3 ishize, gusa aza gutsindwa mu matora na Perezida Alassane Ouattara.
Kugeza ubu ikishe Bedie ntikiramenyekana.
Urupfu rwe rwafashwe n’abanya Côte d’Ivoire nk’igihombo gikomeye kuko yafatwaga nk’ingirakamaro mu gihugu cye.
Usibye kuba Bedie yarabonwaga nk’uwari gutsinda Perezida Ouattara, yari n’umusaza w’umuhanga kandi igihugu cyari gifite nk’umujyanama mu kubaka umuryango uhamye kandi uboneye ubereye i Gihugu.
Kugeza ubu, ikigezweho n’uko abanya Côte d’Ivoire bari kunamira nyakwigendera banamusezeraho bwanyuma.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…