Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC yasabye inzego zitandukanye kutongera gutanga serivisi n’ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by’ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, kuri uyu wa 2 Kanama 2023 yibukije ko inama y’abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k’umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n’ubushakashatsi.
Ingabire ati: “Kubera iyo mpamvu, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage ngo bafashwe muri gahunda zitandukanye z’imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu, barasabwa gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa, hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi MINALOC yiteguye kubafasha.”
Iri tangazo risohotse mu gihe abaturage bavuga ko mu gushyirwa muri ibi byiciro habamo kudakoresha ukuri, aho usanga uwishoboye yarashyizwe mu batishoboye, utishoboye agashyirwa mu bishoboye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…