Umugabo witwa Muhire Pierre ukomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yasabwe na Gitifu gusubiramo indahiro ye asezerana n’umugore we akumvikana avuga ko adasubiramo, yavuze ko yashakaga gusetsa abantu gusa.
Uyu mugabo ngo asanzwe atuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo, yasekeje benshi ubwo yasezeranaga n’umugore we Mukamana Marie Josee hanyuma asoma indahiro, gitifu wabasezeranyaga amusaba gusubiramo undi aramusubiza ati “ntabwo nsubiramo.”
Uyu yabwiye umuyoboro wa YouTube, UMUSAMBI TV dukesha iyi nkuru ko ibi yabikoze adashaka ko buri wese abyumva uretse umugore we, birangira ibitangazamakuru bibifashe birabikwirakwiza.
Avuga ku mpamvu yatumye abwira gitifu ko adasubiramo,Muhire yagize ati “Twari tumaze umwanya munini hariya, twari tugeze igihe cyiza cyo gufata amafoto y’urwibutso, hari kamera nyinshi zidutunze, mukebutse [umugore we] mbona yijimye, bitewe n’umunaniro n’umwanya twari tumaze hariya ndavuga nti aka kantu ningashyiramo, ashobora kukumva…. bikamutera kuruhuka umunaniro yari afite agasa n’aho awirengagije, agaseka, amafoto agasa neza……”
Abajijwe impamvu yahisemo kubikora bari mu ndahiro, Muhire yavuze ko we n’umukunzi we basanzwe bazi ibibashimisha ndetse ko batashakaga kurahira mu maso basa nkaho bitabarimo. Ati “Nashakaga ko ibyo tuvuga no ku maso bigaragara.”
Madamu we Mukamana yavuze ko atumvise ko umugabo we avuga ko adasubiramo ahubwo ngo nawe yatunguwe no kubona akavidewo kacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muhire Pierre usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yavuze ko abagenzi yatwaye bamwibajijeho ndetse hari abamusabaga ko yakuramo ingofero bakamureba.
Uyu yavuze ko yasubiyemo indahiro neza hanyuma ubukwe bugenda neza cyane.
Aba bavuze ko mu dushya twabasekeje harimo umugeni wasinziriye ndetse n’umuzungu waje gusezerana yambaye inkweto zitogeje n’ibindi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…