MU MAHANGA

Misiri irayoboye, urutonde rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika

Ku rutonde rushya rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye ku mugabane w’Afurika, igihugu cya Misiri nicyo kiyoboye kikunganirwa n’ibindi by’Abarabu.

Iki gisirikare cya Misiri kiri ku mwanya wa 14 ku isi inyuma y’ibihugu nka za Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde ku mwanya wa 4, Ubwongereza bugakurikiraho.

Ibindi bihugu biza mu myaka 10 ya mbere ku isi ni Koreya y’Epfo, Pakistan, Ubuyapani, Ubufaransa n’Ubutaliyani.

N’ubwo yazengerejwe na Boko Haram n’indi mitwe, Nigeria iri ku mwanya wa 4 mu bihugu bifite igisirikare gikomeye.

Muri Afurika ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye bikurikirana gutya:Misiri, Algeria, Afurika y’Epfo, Nigeria, Ethiopia, Angola, Maroc, Tunisia, Sudani na Libya.

Algeria ya kabiri muri Afurika ni iya 26 ku isi, mu gihe Nigeria na Afurika y’Epfo zinganya ku mwanya wa 33 ku isi.

Uru rutonde rugiye hanze mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje gufata indi ntera, ndetse naza Coup d’etat muri Afurika zikaba zikomeje guca ibintu.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago