Igisirikare giherutse guhirika ubutegetsi bw’igihugu cya Niger bwashyizeho Minisitiri w’Intebe Ali Mahaman Lamine Zeine.
Minisitiri w’Intebe mushya wa Niger Lamine Zeine ashyizwe kuri uwo mwanya mugihe yigeze kuba Minisitiri ushinzwe ubukungu.
Igisirikare cyo mu gihugu cya Niger gikomeje gushyiraho abayobozi bashya mu nzego z’itandukanye mugihe amahanga akomeje kubyamaganira kure.
Ishyirwaho rya Zeine wakoraga muri guverinoma y’uwahoze ari Perezida Mamadou Tandja wahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu mu mwaka wa 2010, byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ingabo zifashe ubutegetsi.
Minisitiri w’intebe mushya yakoraga mu by’ubukungu muri Banki nyafurika itsura amajyambere muri Tchad, aho azasimbura Mahamadou Ouhoumoudou wari mu Burayi ubwo habagaho iyirikwa ry’ubutegetsi.
Ubuyobozi bwiyise Junta kandi bwashyizeho Amadou Didilli nk’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guhuriza hamwe amahoro (HACP) na Abou Tague Mahamadou nk’umugenzuzi mukuru w’ingabo n’izindi zose mu gihugu.
Ibro Amadou Bachirou yagizwe umuyobozi mukuru w’ibiro by’umuyobozi wa junta mu gihe Habibou Assoumane yagizwe umuyobozi w’ingabo zirinda perezida.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…