Igisirikare giherutse guhirika ubutegetsi bw’igihugu cya Niger bwashyizeho Minisitiri w’Intebe Ali Mahaman Lamine Zeine.
Minisitiri w’Intebe mushya wa Niger Lamine Zeine ashyizwe kuri uwo mwanya mugihe yigeze kuba Minisitiri ushinzwe ubukungu.
Igisirikare cyo mu gihugu cya Niger gikomeje gushyiraho abayobozi bashya mu nzego z’itandukanye mugihe amahanga akomeje kubyamaganira kure.
Ishyirwaho rya Zeine wakoraga muri guverinoma y’uwahoze ari Perezida Mamadou Tandja wahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu mu mwaka wa 2010, byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ingabo zifashe ubutegetsi.
Minisitiri w’intebe mushya yakoraga mu by’ubukungu muri Banki nyafurika itsura amajyambere muri Tchad, aho azasimbura Mahamadou Ouhoumoudou wari mu Burayi ubwo habagaho iyirikwa ry’ubutegetsi.
Ubuyobozi bwiyise Junta kandi bwashyizeho Amadou Didilli nk’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guhuriza hamwe amahoro (HACP) na Abou Tague Mahamadou nk’umugenzuzi mukuru w’ingabo n’izindi zose mu gihugu.
Ibro Amadou Bachirou yagizwe umuyobozi mukuru w’ibiro by’umuyobozi wa junta mu gihe Habibou Assoumane yagizwe umuyobozi w’ingabo zirinda perezida.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…