Umuhanzi wo muri Tanzania umaze kubaka izina Harmonize yahaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Yolo The Queen uzengereza benshi kubera ikimero cye.
Ni nyuma y’igihe Harmonize muhanzi avuga ko yihebeye uyu mukobwa uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye ndetse akemeza ko amukunda.
Aha Harmonize nyuma yo gukabya inzozi zo kubasha guhura na Yolo The Queen akamusura murugo iwe byarangiye Harmonize amuhaye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover.
Mu kumuha iy’imodoka mu mashusho yashyize kuri story y’urubuga rwa Instagram Harmonize yagize ati “Mugihe mvuze ko ngukunda, amafaranga abari ayawe. Ibyiza byinshi biracyaza.”
Andi mashusho yakurikijeho yagaragaje ko Yolo The Queen kubera ubwiza bwe n’ikimero gitangaje byatumye atangira no kuvuga ikinyarwanda.
Yagize ati “Rwanda ubu noneho ndemeye muri aba mbere, none n’iteka ryose.”
Yongera aho mu magambo y’icyongereza ati “Murabona ko nshobora no kuvuga ikinyarwanda “.
Iyi modoka yahawe Yolo The Queen yagaragaye ifite n’ibirango bigize imodoka ‘Plaque’ byanditse ngo Boss Yolo.
Yolo The Queen umushabitsi azwiho kuba umwe mu bakobwa bavugisha benshi kubera ikimero cye gitangaje dore ko abenshi batanashidikanya bavuga ko ari muba mbere bayoboye mu gutigisa imbuga nkoranyambaga kandi akaba ibye abikora mu ibanga rikomeye.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…