Ikimero cya Yolo The Queen cyavugishije Harmonize bituma amugurira n’imodoka ihenze

Umuhanzi wo muri Tanzania umaze kubaka izina Harmonize yahaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Yolo The Queen uzengereza benshi kubera ikimero cye.

Ni nyuma y’igihe Harmonize muhanzi avuga ko yihebeye uyu mukobwa uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye ndetse akemeza ko amukunda.

Aha Harmonize nyuma yo gukabya inzozi zo kubasha guhura na Yolo The Queen akamusura murugo iwe byarangiye Harmonize amuhaye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover.

Range Rover yahawe umunyarwandakazi Yolo The Queen

Mu kumuha iy’imodoka mu mashusho yashyize kuri story y’urubuga rwa Instagram Harmonize yagize ati “Mugihe mvuze ko ngukunda, amafaranga abari ayawe. Ibyiza byinshi biracyaza.”

Andi mashusho yakurikijeho yagaragaje ko Yolo The Queen kubera ubwiza bwe n’ikimero gitangaje byatumye atangira no kuvuga ikinyarwanda.

Yagize ati “Rwanda ubu noneho ndemeye muri aba mbere, none n’iteka ryose.”

Yongera aho mu magambo y’icyongereza ati “Murabona ko nshobora no kuvuga ikinyarwanda “.

Iyi modoka yahawe Yolo The Queen yagaragaye ifite n’ibirango bigize imodoka ‘Plaque’ byanditse ngo Boss Yolo.

Yolo The Queen umushabitsi azwiho kuba umwe mu bakobwa bavugisha benshi kubera ikimero cye gitangaje dore ko abenshi batanashidikanya bavuga ko ari muba mbere bayoboye mu gutigisa imbuga nkoranyambaga kandi akaba ibye abikora mu ibanga rikomeye.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago