Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuwa 8 Kanama 2023, ngo nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda biri mu byatumye birukanwa ku mirimo yabo.
Ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ni rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yashyize imbere ikaniyemeza kurishyira imbere.
Ibi bibaye nyuma y’umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono igikorwa cyabereye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze mu Kinigi, tariki 9 Nyakanga 2023, aho uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za politiki.
Ni igikorwa umuryango wa FPR Inkotanyi wahise wamaganira kure mu itangazo bashyize hanze ku wa 18 Nyakanga 2023, bavuga ko ari ugusenya Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Abenshi bari bitabiriye iryo imikwa ry’umutware w’Abakono baje kugasaba imbabazi bavuga ko bari bateshutse ku ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, u Rwanda rwashyize imbere.
Mu gusobanura neza iy’irukanwa ry’aba bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru ryasobanuwe neza na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yahaye Televiziyo y’Igihugu.
Yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hari abaturage bakibona mu ndererwamo z’amoko ndetse iki kibazo kikaba cyari no mu gushyira abakozi mu myanya no mu itangwa ry’amasoko.
Yagize ati “Icya mbere mu nshingano umuyobozi aba afite harimo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu ndahiro dukora icyo kintu nicyo kiza imbere y’ibindi, tukagikora kuko ari rimwe mu mahame remezo ari mu itegeko nshinga ry’igihugu cyacu ndetse tuzi ko n’ubuzima bw’igihugu cyacu bushingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Akomeza agira ati “Mu kugenzura twabonye hari ibyuho mu miyoborere mu turere twanyuzemo aho usanga kugeza uyu munsi abaturage bagifite indorerwamo z’amoko ndetse tuza gusanga n’uburyo abakozi bashyirwa mu myanya harimo ibyuho nabyo bishingiye muri izo ndorerwamo cyangwa imyumvire… tuza gusanga bikomeza bikagera no mu buryo amasoko atangwa aho usanga nko mu karere kamwe amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye, ukibaza niba aribo bonyine bazi gukora muri iki gihugu cyangwa niba aribo bonyine bafite ubushobozi muri iki gihugu.
Ibyo byose tubiteranyije tugasanga ari imikorere iha icyuho amacakubiri no kwironda ndetse bikomeje bishobora gucamo abaturage ibice, nibwo rero umukuru w’igihugu yafashe umwanzuro.”
Mu bakuwe ku nshingano harimo Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wasimbuwe by’agateganyo na Nzabonimpa Emmanuel.
Abayobozi b’uturere bakuwe ku nshingano zabo ni Ramuli Janvier wayoboraga Musanze,wasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle nawe yakuwe ku mirimo ye,cyo kimwe na Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.
Hari kandi umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze,Musabyimana Francois.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aime Francois.
Abandi bakuwe ku mirimo yabo muri aka karere, barimo Nsanzabandi Rushemeza Charles wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Museveni Songa Rusakaza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.
Uwanyirigira Marie Chantal wari Meya w’Akarere ka Burera nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…