Kuri uyu wa gatandatu, tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium hategerejwe umukino w’ishiraniro uzahuza APR Fc na Rayon Sports mu gikombe cya Super Cup.
Imyaka irenga 20 irashize amakipe ahora ahanganye kwegukana ibikombe mu Rwanda, ni umukino wa mbere ugiye guhuza impande zombi muri uyu mwaka.
Mu makuru yatanzwe ku rubuga rwa Twitter y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yemeje ko amatike y’uyu mukino ugomba guhuza APR Fc na Rayon Sports yarangiye ku isoko.
Kuri ubu abakunzi ba y’amakipe yombi amaso yabo bayahanze umunsi nyirizina w’umukino, uyu mukino ugiye kuba mugihe amakipe yombi yakomeje kwiyubaka, aho mu ikipe y’Ingabo z’igihugu APR Fc yamaze kwiyubaka bikomeye izana abakinnyi ba banyamahanga.
Ni mugihe ku ruhande rwa Rayon Sports nayo yakooze impinduka zigaragara mu kwitegura shampiyona y’umwaka utaha ishyiramo abakinnyi bakomeye.
Ikipe ya Rayon Sports igiye guhura na APR Fc mugihe itaratsinda umukino n’umwe mu mikino yose yakiniye ya gicuti.
Ni mugihe ku ruhande rwa APR Fc yabashije gutsinda umukino umwe wa gicuti ubwo yahuraga na Marine FC, umukino wa kabiri wabahuje na Mukura Vs byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…