Amatike yashize ku isoko, APR Fc na Rayon Sports zihanzwe amaso ku gikombe cya Super Cup

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium hategerejwe umukino w’ishiraniro uzahuza APR Fc na Rayon Sports mu gikombe cya Super Cup.

Imyaka irenga 20 irashize amakipe ahora ahanganye kwegukana ibikombe mu Rwanda, ni umukino wa mbere ugiye guhuza impande zombi muri uyu mwaka.

Mu makuru yatanzwe ku rubuga rwa Twitter y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yemeje ko amatike y’uyu mukino ugomba guhuza APR Fc na Rayon Sports yarangiye ku isoko.

Kuri ubu abakunzi ba y’amakipe yombi amaso yabo bayahanze umunsi nyirizina w’umukino, uyu mukino ugiye kuba mugihe amakipe yombi yakomeje kwiyubaka, aho mu ikipe y’Ingabo z’igihugu APR Fc yamaze kwiyubaka bikomeye izana abakinnyi ba banyamahanga.

APR Fc yazanye abanyamahanga

Ni mugihe ku ruhande rwa Rayon Sports nayo yakooze impinduka zigaragara mu kwitegura shampiyona y’umwaka utaha ishyiramo abakinnyi bakomeye.

Luvumbu yongeye kugarurwa mu ikipe ya Rayon sports

Ikipe ya Rayon Sports igiye guhura na APR Fc mugihe itaratsinda umukino n’umwe mu mikino yose yakiniye ya gicuti.

Ni mugihe ku ruhande rwa APR Fc yabashije gutsinda umukino umwe wa gicuti ubwo yahuraga na Marine FC, umukino wa kabiri wabahuje na Mukura Vs byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *