Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko hagiye gukorwa amavugurura mu buryo ibiganiro byatangwaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bikazagezwa mu nzego zose kandi aho bitangirwa bakagaruka ku bihabera n’inzitizi nyakuri zibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’ukwezi kumwe, Intara y’Amajyaruguru yirukanywemo abayobozi 10 mu nzego zitandukanye bazira gukora udutsiko dushingiye ku moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa n’andi makosa anyuranye ashingiye ku kutubahiriza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yabwiye RBA ko bateganya kuvugurura ibiganiro bitangwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bikazajya bishakira umuti ibibazo byihariye ku bumwe bw’Abanyarwanda muri buri gace.
Yagize ati “Dushaka kongera kuvugurura ibyo biganiro bikagera mu nzego zose. Niba tugiye gutanga ikiganiro i Nyamasheke, Rusizi, Kirehe, abantu bakaganira ku byo babona urugendo ku bumwe bw’Abanyarwanda rumaze kugeraho aho hantu, noneho hakanaganirwa ku nzitizi nyakuri z’aho hantu bari.”
”Haba n’ahandi, hagenda hagaragara amakoperative abantu bashinga ugasanga ashingiye ku nyito ya kera, ugasanga nk’urugero bati ‘koperative y’abanyagikongoro. Ni ukuvuga ko niba abantu bakibona nk’Abanyagikongoro, ntabwo barimo kujyana n’icyerekezo cy’igihugu n’aho kigeze.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko amashyirahamwe ashingiye ku nkomoko agaragara ahantu henshi mu gihugu agihambiriye ku turere twa kera adakwiriye.
Yanashimangiye ko amoko gakondo kuba ariho nta kibazo kirimo ariko yose uko ari 19 ashatse gushyiraho inzego z’ubuyobozi byaba ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kuko byaba bibaye ivangura no kurema amacakubiri.
Yahamije ko abaturage bemerewe gukora amashyirahamwe ariko adashingiye ku gatsiko, kuko bikozwe bityo igihugu cyazaba akajagari nyamara hari imiyoborere izwi abaturage bahisemo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…