IMYIDAGADURO

Umuhanzi Davido yishimiye ko yongeye kugera i Kigali

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yamaze kugera ku butaka, ibintu ubona ko yishimiye ko yongeye kugera i Kigali yaherukaga mu mwaka 2018.

Umuhanzi Davido yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

Davido w’imyaka 30 y’amavuko aje mu Rwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco ry’urubyiruko rizwi nka Giants of Africa giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena, rikaba ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.

Davido azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage nawe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Tyla.

Davido waje mu Rwanda azanywe n’indege ya RwandAir yaherukaga mu Rwanda 2018.

Davido yaje na sosiyete ya RwandaAir

Umuhanzi Davido ukunzwe mu ndirimbo zirimo nyinshi cyane cyane by’umwihariko ‘Unavailabe’ igize Album ye ‘Timeless’ imaze guca uduhigo yaje mu Rwanda arikumwe n’itsinda rizamucurangira ndetse n’umurindira umutekano.

Ni mugihe amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzi kizaba kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena yamaze gushira ku isoko.   

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago