Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda.
Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yamaze kugera ku butaka, ibintu ubona ko yishimiye ko yongeye kugera i Kigali yaherukaga mu mwaka 2018.
Umuhanzi Davido yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.
Davido w’imyaka 30 y’amavuko aje mu Rwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco ry’urubyiruko rizwi nka Giants of Africa giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena, rikaba ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Davido azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage nawe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Tyla.
Davido waje mu Rwanda azanywe n’indege ya RwandAir yaherukaga mu Rwanda 2018.
Umuhanzi Davido ukunzwe mu ndirimbo zirimo nyinshi cyane cyane by’umwihariko ‘Unavailabe’ igize Album ye ‘Timeless’ imaze guca uduhigo yaje mu Rwanda arikumwe n’itsinda rizamucurangira ndetse n’umurindira umutekano.
Ni mugihe amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzi kizaba kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena yamaze gushira ku isoko.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…