Umuhanzi Davido yishimiye ko yongeye kugera i Kigali

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yamaze kugera ku butaka, ibintu ubona ko yishimiye ko yongeye kugera i Kigali yaherukaga mu mwaka 2018.

Umuhanzi Davido yageze ku kibuga mpuzamahanga cyā€™indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

Davido wā€™imyaka 30 yā€™amavuko aje mu Rwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco ryā€™urubyiruko rizwi nka Giants of Africa giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena, rikaba ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.

Davido azahurira ku rubyiniro nā€™abandi bahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage nawe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Tyla.

Davido waje mu Rwanda azanywe nā€™indege ya RwandAir yaherukaga mu Rwanda 2018.

Davido yaje na sosiyete ya RwandaAir

Umuhanzi Davido ukunzwe mu ndirimbo zirimo nyinshi cyane cyane byā€™umwihariko ā€˜Unavailabeā€™ igize Album ye ā€˜Timelessā€™ imaze guca uduhigo yaje mu Rwanda arikumwe nā€™itsinda rizamucurangira ndetse nā€™umurindira umutekano.

Ni mugihe amatike yo kwinjira mu gitaramo cyā€™uyu muhanzi kizaba kuri uyu wa gatandatu muri Bk Arena yamaze gushira ku isoko.Ā  Ā 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *