Umukinnyi wa Film w’icyamamare ku Isi, Idris Elba uri mu bise Abana b’Ingagi, yavuze ko yishimiye kuba yaritabiriye ibi birori, anabonera kuvuga icyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aranamushimira.
Mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi 23, byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, ni bamwe mu byamamare bise amazina, aho uwo bise, bamuhaye izina rya ‘Narame’.
Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu muhango wo Kwita Izina, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005, kuri iyi nshuro akaba ari ubwa kabiri yari ahaje, ariko ko yatunguwe no gusanga iki Gihugu cyarateye imbere.
Idris Elba yagize ati “Ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”
Nyuma y’uyu muhango, Idris Elba wanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, yagaragaje ibyishimo byo kuba yaritabiriye uyu muhango wo ‘Kwita Izina’ Abana b’Ingagi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto we n’umugore we bari i Kinigi, ndetse banakirwa na Perezida Paul Kagame, Idris Elba yagize ati “Njye na Sabi [Umugore we] twishimiye kwita ibirori byo Kwita Izina mu Rwanda. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye ‘kubago igihe kirekire’.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku kamaro k’ubuhanzi mu kuzamura Afurika y’ahazaza.”
Idris Elba yasoje ubutumwa bwe ashimira Abanyarwanda n’uburyo yakiriwe mu rw’Imisozi igihumbi, avuga ko ari kimwe mu byo azazirikana mu buzima bwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…