INKURU ZIDASANZWE

Uganda: Yatunguranye yishyikiriza inzego z’umutekano avuga icyamuteye kwiyicira umwana we

Uyu mugabo witwa Ibrahim Ssemaganda, ukekwaho kwica umwana we witwa Shallon Namaganda, yabwiye Polisi ko yabitewe n’umujinya yatewe no kuba yaratawe n’umugore we Catherine Makati, banabyaranye uyu mwana.

Advertisements

Uyu mugabo asanzwe atuye mu Karere ka Wakiso muri Uganda akaba akekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka ibiri, agahita yishyikiriza inzego z’umutekano.

Ssemaganda wishe uyu mwana we mu cyumweru gishize, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Buloba, nyuma yo kwishyikiriza urwego rw’ibaze rushinzwe umutekano.

Mu buhamya yahaye Polisi, uyu mugabo yavuze ko ibi byose yabitewe n’agahinda yatewe n’umugore we, wamutaye akamusiga mu rugo wenyine.

Yagize ati “Yarabyutse umunsi umwe, ubundi azinga ibye byose atanambwiye impamvu. Nagerageje kumusaba kugaruka, ariko aranga. Yahisemo kujyana umwana wanjye kwa nyirakuru, ibi byagaragazaga ko adafite gahunda yo kugaruka iwanjye.”

Umurambo w’uyu mwana bawusanze mu buriri woroshe ikingiti, bigaragara ko yishwe atemwe umutwe. Mu gihe uyu se wamwivuganye avuga ko yamwiciye mu ruganiriro ubundi akajyana umurambo we mu buriri.

Yagize ati “Nagiye gufata umukobwa wanjye kwa nyirarukuru Dora Walusimbi muri Burenga mfite umugambi wo kumwica kugira ngo nyina na we yumve agahinda maranye umwaka. Nashenguwe no kuba narumvise ko yashatse undi mugabo.”

Walusimbi Nyirarukuru wa nyakwigendera, utuye muri Paruwasi ya Nakabugo mu Karere ka Wakiso, yavuze ko uyu mugabo yaje kumusaba umwana we, amubwira ko yifuza ko bajya kuba bari kumwe mu gihe cy’amasaha macye, agahita amugarura.

Yagize ati “Nategereje ko amugarura ndaheba. Ariko numvaga ntafite impungenge kuko umukobwa yari kumwe na se, sinakekaga ko ashobora kwiyicira umwana. Nyuma naje kumva amakuru ko umwuzukuru wanjye yishwe, na Se akaba yishyikirije Polisi.”

Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’igihe gito mu Karere ka Kisaro muri Uganda, na ho habaye ubwicanyi bujya gusa n’ubu, aho umugabo yishe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu amukuye kwa nyirakuru, nyuma y’uko umugore byakekwaga ko bamubyaranye, amubwiye ko atari se.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago