IMYIDAGADURO

Akari ku mutima ka Idris Elba nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye

Umukinnyi wa Film w’icyamamare ku Isi, Idris Elba uri mu bise Abana b’Ingagi, yavuze ko yishimiye kuba yaritabiriye ibi birori, anabonera kuvuga icyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aranamushimira.

Mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi 23, byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, ni bamwe mu byamamare bise amazina, aho uwo bise, bamuhaye izina rya ‘Narame’.

Umunyabigwi muri filime Idris Elba yitabiriye ibirori byo kwita abana b’ingangi ku nshuro ya 19

Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu muhango wo Kwita Izina, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005, kuri iyi nshuro akaba ari ubwa kabiri yari ahaje, ariko ko yatunguwe no gusanga iki Gihugu cyarateye imbere.

Idris Elba yagize ati “Ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”

Idris Elba yazanye n’umugore we mu Rwanda

Nyuma y’uyu muhango, Idris Elba wanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, yagaragaje ibyishimo byo kuba yaritabiriye uyu muhango wo ‘Kwita Izina’ Abana b’Ingagi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto we n’umugore we bari i Kinigi, ndetse banakirwa na Perezida Paul Kagame, Idris Elba yagize ati “Njye na Sabi [Umugore we] twishimiye kwita ibirori byo Kwita Izina mu Rwanda. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye ‘kubago igihe kirekire’.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku kamaro k’ubuhanzi mu kuzamura Afurika y’ahazaza.”

Idris Elba yasoje ubutumwa bwe ashimira Abanyarwanda n’uburyo yakiriwe mu rw’Imisozi igihumbi, avuga ko ari kimwe mu byo azazirikana mu buzima bwe.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago