URUBYIRUKO

Hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nzeri 2023, Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri umwaka 2023-2024.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryagiye hanze igihembwe cy’amashuri cya mbere kizaba kigizwe n’ibyumweru 13 bigaragara ko kizatangira tariki 25 Nzeri kugeza tariki 22 Ukuboza 2023.

Ni mugihe ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri.

Igihembwe cya kabiri cy’amashuri giteganyijwe gutangira tariki 8 Mutarama 2024, kuzageza tariki 29 Werurwe 2024, bingana n’ibyumweru 12 bari ku ishuri.

Ni mugihe igihembwe cya gatatu cy’amashuri giteganyijwe gutangira tariki 15 Mata 2024, kikazageza tariki 5 Nyakanga 2024.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 8 kugeza 10 Nyakanga 2024.

Naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ibiciro byombi bizatangira tariki 24 Nyakanga kugeza 3 Kanama 2024.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago