Perezida wa Shalom Choir Ngendahimana Gaspard irimo gutegura igitaramo gikomeye bise ‘Shalom Gospel Festival’ yatumiyemo umuramyi Israel Mbonyi yavuze ko nta kiguzi yabatse kandi ko yiteguye guhembura imitima ya benshi bazacyitabira.
Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Bk Arena ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo bari babajijwe ku muhanzi nka Israel Mbonyi umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikiguzi byabasabye kugira ngo babashe ku mutumira muri icyo gitaramo dore ko kizaba ari n’ubuntu.
Aha uyu muyobozi yavuze ko nta kiguzi Israel Mbonyi yabasabye usibye kuba yarumvise umurongo barimo wo kuba bagiye gukora igitaramo cy’ubuntu bifuza ko bazabona benshi mu bazacyitabira bazaba bahindukiriye Imana.
Ati “Ndababwiza ukuri nta kiguzi Israel Mbonyi yadusabye kugira ngo azaze gutaramana natwe, twaramegereye gusa tumubwira ko ari igitaramo cy’ubuntu nawe atubwira ko ntacyo yadusaba.”
Uyu Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uherutse gukora amateka akuzuza inyubako ya Bk Arena isanzwe yakira abantu ibihumbi 10.
Kwinjira muri iki gitaramo byagizwe ubuntu, kandi imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya Saa Sita z’amanywa mugihe igitaramo nyiri zina kizatangira Saa Munani z’amanywa.
Ndahimana Gaspard avuga ko intego yabo ari ukwakira abantu benshi kandi bakazataha bahembuwe mu mitima yabo, banagandukiye Imana by’umwihariko.
Ibi kandi binashimangirwa n’Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali; Rurangwa Valentin nawe wari witabiriye icyo kiganiro wavuze ko babona bashyigikiye Shalom Choir ku gikorwa cyiza bateguye anaha ikaze abacyitabira kuzahungukira umugisha.
Uretse umuramyi Israel Mbonyi biteganyijwe muri iki gitaramo hazaba harimo na Worship ya Ntora ndetse n’Umuvugabutuma Danny Daniel uzaba waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Perezida wa Shalom Choir isanzwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ya Nyarugenge mu Mujyi wa wa Kigali avuga ko iki gitaramo kigiye kujya kiba Ngarukamwaka, aho mbere y’igitaramo hazajya habanza gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye ariko mu buryo bwo guhabwa ibikoresho byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi gusa bikaba mu buryo bwiza bwo kubigisha Imana akaba ariyo mpamvu bayise ‘Shalom Gospel Festival’.
Shalom Choir yavutse mu 1986 isanzwe izwiho indirimbo zakunzwe na benshi zirimo nka ‘Nyabihanga, Abami n’abategetsi, Nzirata, Umusaraba, Nduhiwe n’izindi nyinshi.
Ni mugihe ku rundi ruhande, umuhanzi Israel Mbonyi nawe azwiho mu ndirimbo nyinshi zakunzwe na batari bake, aho twavugamo nka ‘Number One’ , ‘Ku migezi’ , ‘Mbwira’ , ‘Nzaririmba’ , ‘Karame’ , ‘Nk’Umusirikare’ n’izindi.
Shalom Choir mu mwaka 2018 baherutse gukora n’ubundi amateka ubwo bahembura imitima ya benshi mu gitaramo bari bakoreye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, aho kwinjira muri iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye wasabwaga kugura album yabo.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…