Prince Kid uheruka kurushinga n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, urubanza rwe ruteganyijwe kuzasubukurwa ku wa 15 Nzeri 2023 nyuma y’uko rwari rwarasubitswe muri Nyakanga 2023.
Uru rubanza rwakabaye rwarasomwe muri Kamena 2023 icyakora Urukiko rwanzura ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga muri Nyakanga 2023, yaba Prince Kid n’abamwunganira batanze inzitizi ku nyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kwisobanuraho. Ibyo bijyana na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi yafashwe ari ay’umwimerere, bavuga ko batiteguye kubyireguraho.
Ni ingingo urukiko rwahaye agaciro, rwemeza ko urubanza rusubikwa, rukazaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…