IMYIDAGADURO

André warukunzwe mu biganiro bya YouTube nawe yitabye Imana

Umwe mu bagabo batatu bashaje ariko bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro yatabarutse, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, nibwo hamenyekane iyi nkuru mbi ko Andreya nawe yatabarutse gusa ntavuzwe indwara yamuhitanye.

Aba bavandimwe bavuka i Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, ariko bakaba bari batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane, bakaba baramamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitabye Imana mu mwaka ushize ni Rudakubana Paul wari mukuru wa Pierre Sindikubwabo, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro wapfuye kuri uyu wa Kane.

Bose bakaba barazize uburwayi nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’umuturanyi wabo, akaba yarigeze kuyobora Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ali.

Niyoyita yagize ati “Umusaza mukuru yapfuye, yaguye mu rugo na we, nagezeyo nimugoroba nsanga bamujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.

Aba basaza bamenyekanye cyane mu itangazamakuru bavuga ibijyanye n’imibereho yabo, hamwe n’imbogamizi bahuye na zo zishingiye ku bugufi bukabije, zirimo kuba bose nta wabashije gushaka umugore.

André niwe wari mukuru wabo

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago