IMIDERI

Prince Kid aherekejwe n’umugore we Miss Elsa baherutse kurushinga yitabye Urukiko

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid yitabye urukiko kuri uyu wa gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, aherekejwe n’umugore we Miss Elsa Iradukunda baherutse kurushinga.

Prince Kid yarasanzwe ayoboye Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akekwaho ibyaha bivugwa ko bifitanye isano n’ihohoterwa riganisha ku mibonano mpuzabitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rubanza rwari rwapfundikiwe ndetse Urukiko rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byatanzwe.

Prince Kid yaherekejwe mu rukiko n’umugore we Miss Elsa Iradukunda

Ibi bimenyetso bishya byagombaga kuburanwaho tariki 14 Nyakanga 2023, ariko nabwo Urubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko uregwa [Prince Kid] n’abanyamategeko bamwunganira, bagaragarije Urukiko ko bafite inzitizi zishingiye ku kimenyetso gishya cy’amajwi cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’inyandiko isobanura iby’aya majwi.

Uregwa n’abunganizi be, bavugaga ko ibyo bimenyetso byashyizwe muri sisiteme bitinze, ntibabone umwanya wo kubiteguraho, bituma Urubanza rusubikwa, rwimurirwa kuri uyu wa 15 Nzeri 2023.

Prince Kid yitabye Urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe na Elsa Iradukunda na we witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2017, ndetse akanaryegukana.

Prince Kid ari mu rukiko

Urukiko Rukuru rwategetse ko isomwa ku mwanzuro w’Urubanza ruregwamo Rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi ‘Prince Kid’, uzasomwa Tariki 13 Ukwakira 2023.

Prince Kid yireguye avuga ko bitumvikana uburyo amajwi Ubushinjacyaha bwatanze, bavuga ko yafatishijwe Telephone y’Ubwoko bwa iPhone 14 afatwa tariki 16 Mata 2022, kandi iyo Telephone yarasohotse Tariki 07 Nzeri 2022.

Prince Kid yasabye Inteko Iburanisha kutemera ko arengana kandi yarashyizwe mu maboko yabo.

Urukiko Rukuru rutegetse ko isomwa ku mwanzuro w’Urubanza ruregwamo Rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi ‘Prince Kid’, uzasomwa Tariki 13 Ukwakira 2023.

Photo: INYARWANDA

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago