RWANDA

Moto zirenga 2500 za Spiro zikoreshwa amashanyarazi zigiye guhabwa abamotari bitarenze 2023

Abamotari basanzwe bakoresha moto za Lisansi, umwaka urashira bahawe nibura moto zigera ku bihumbi 2500.

Ibi byashimangiwe n’ubuyobozi busanzwe bukora moto za Spiro zizwiho gukoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro, Nkurunziza Dominique yatangaje ko kuri ubu abagera kuri 300 bamaze guhabwa izi moto zabo, gusa intego ikaba ko ariko uyu mwaka ugomba kurangira nibura abagera ku bihumbi 2500 nabo bazibonye.

Nkurunziza Dominique ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro avuga ko bakomeje kubona imibare myinshi yabifuza Moto zabo

Ati “Twabonye ko moto zacu benshi batangiye kuzikunda, kugeza kuri ubu tumaze guhindurira abamotari moto za lisansi tukabaha izacu bagera kuri 300, mu mezi atatu gusa dutangiye, ibi biratwereka ko dukwiriye gushyiramo imbaraga mu gukora izindi nyinshi kugira tuzahaze isoko.”

Ibi yabitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Nzeri 2023.

Aha yavuze ko mu bihugu bigera kuri bitatu batangiranye nabyo aribyo Benin, Togo n’u Rwanda gusa bakaba bamaze kwaguka, bakaba bamaze no gufungura mu minsi ishize ishami mu gihugu cya Kenya.

Dominique ashimangira ko Spiro aricyo kigo muri Afurika gukoresha moto zikoresha amashanyarazi, aho avuga ko mu bihugu bafunguyemo amashami bamaze gutanga moto zigera ku bihumbi 10.500. Ariko inyinshi zikaba ziri muri Benin na Togo.

Mu buryo bwo kugira ngo uhabwe iyo moto, ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko icya mbere ariko uko uba usanzwe ukora umwuga bw’ubumotari, ikindi kandi ukaba ufite ibikoresho byose byemewe muri ako kazi, bityo bikaguhesha kubona Moto yabo.

Bukomeza buvuga ko uhindurirwa Moto warufite ariko ukazajya utanga nibura ibihumbi 7500 Frw bya buri munsi bikubiyemo bateri y’umuriro, mugihe kingana n’imyaka ine.

Aha kandi bahishuye ko mu minsi iri mbere ayo mafaranga azaba arimo n’ubwishingizi bwo kwivuza.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Arunkumar Bhandari, we yavuze ko ubu bamaze kugira sitasiyo 50 abamotari mu Mujyi wa Kigali bashobora kujya kongereramo umuriro muri bateri za moto zabo ndetse bafite intego yo kuzongera kugira ngo babafashe.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Arunkumar Bhandari avuga ko amaze igihe azenguruka igihe kugira ngo bazagure sitasiyo zabo

Bwana Bhandari avuga ko amaze iminsi akora ingendo hirya no hino mu gihugu kugira ngo arebe uko bakwagura sitasiyo zabo, kugira ngo Moto zabo zijye zikora ingendo ndende zishoboka mu gihugu hose.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nibura umwaka utaha 2024, intego bafite ari ukuzaba bamaze gutanga Moto zigera ku bihumbi 10.

Ku ruhande rw’abatangiye gutwara izi Moto bavuga ko Spiro yaje ari igisubizo kuko gukoresha Moto za lisansi zabahombeshaga cyane kuko mbere yaho binjizaga amafaranga agera ku bihumbi 7500 Frw ariko kuri ubu yinjiza agera hagati y’ibihumbi 10 Frw na 15 Frw.

Uwitwa Niyonsenga Bosco yagize ati “Ibyiza by’izi moto ni byinshi, Spiro yaziye igihe kuko ziriya moto zisanzwe ntabwo zatwinjirizaga nk’uko izi z’amashanyarazi zitwinjiriza, yewe n’utwara iriya isanzwe ntabwo arenza ibihumbi 10 ku munsi mu gihe izi mbona nk’ibihumbi hafi 15 Frw cyangwa nkayarenza.”

Bosco utwara Moto za Spiro avuga ko zaje ari igisubizo

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

17 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago