Kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.
Nk’uko amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga y’ibiro by’umukuru w’Igihugu ngo ibiganiro byabo bombi byibanze ku nzira y’inzibacyuho ikomeje muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Brice Oligui Nguema yahiritse ubutegetsi bwa mubyara we, Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.
Ali Bongo yahiritswe hashize amasaha make Komisiyo y’amatora itangaje ko yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ku butegetsi.
Nguema yavuze ko icyatumye bahirika ubutegetsi ari uko amatora yari yakozwe ameze nk’ikinamico, abasirikare bakabona ko nta bundi buryo bwo gukiza igihugu uretse gukuraho Ali Bongo.
Brice Oligui Nguema asuye mugenzi w’u Rwanda, mugihe aheruka gusura kandi igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi iyobowe na Felix Tshisekedi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…