Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon mu nzibacyuho-AMAFOTO

Kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.

Nk’uko amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga y’ibiro by’umukuru w’Igihugu ngo ibiganiro byabo bombi byibanze ku nzira y’inzibacyuho ikomeje muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Image

Brice Oligui Nguema yahiritse ubutegetsi bwa mubyara we, Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.

Ali Bongo yahiritswe hashize amasaha make Komisiyo y’amatora itangaje ko yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ku butegetsi.

Nguema yavuze ko icyatumye bahirika ubutegetsi ari uko amatora yari yakozwe ameze nk’ikinamico, abasirikare bakabona ko nta bundi buryo bwo gukiza igihugu uretse gukuraho Ali Bongo.

Brice Oligui Nguema asuye mugenzi w’u Rwanda, mugihe aheruka gusura kandi igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi iyobowe na Felix Tshisekedi.

Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *