Mu Mudugudu wa Buhaza, Akagari ka Gati mu Murenge wa Muyira muri Nyanza haravugwa inkuru y’abantu bane bafashwe n’abaturage bakabakubita babita abajura umwe akahasiga ubuzima.
Byabaye mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru gishyira kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bane bakekwaho kuba abajura bateye urugo rwa Théoneste Murwanashyaka w’imyaka 40, bagacukura inzu ye bashaka kumwiba ihene n’inkoko.
Ibyago byabo ni uko nyirurugo yari atarasinzira, abumvise avuza induru abaturanyi baratabara barabafata.
Mu kubafata habayeho kurwana, biza gutuma umwe muri abo bibaga arakubitwa arapfa undi witwa Ngarukiyintwari arafatwa.
Ibyangombwa bye byerekanye ko akomoka mu Murenge wa Kigoma, naho hakaba ari mu Karere ka Nyanza.
Uwapfuye yitwa Niyomugabo.
Nyiri urugo yabumvise avuza induru atabarwa n’abaturage, barwana na bo umwe mu bajura witwa Niyomugabo arakubitwa ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira witwa Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko umwe mu bafashwe yababwiye ko bari abantu bane, ariko babiri bariruka barabacika.
Muhoza ati “Umwe yakubiswe bimuviramo gupfa.”
Ubwo nyiri inzu yatabazaga, yagiye gusohoka asanga abajura bamukingiraniye imbere, ariko atabarwa n’abaturage benshi ari nabo bakubise abo bantu, umwe akahasiga ubuzima.
Uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo avurwe, naho umurambo w’uwapfuye wo watinze kuvanwa aho yiciwe.
Ikindi ni uko uwo wapfuye hataramenyakana imyirondoro ye y’ukuri kandi ngo abo bajura bateshejwe bamaze gusohokora inkoko aho zari ziziritse ngo bazijyane.
Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ariko bakirinda kwihanira kuko bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…