Ku wa mbere, tariki ya 6 Ugushyingo, Croix-Rouge yavuze ko byibuze abantu 15 bapfiriye muri Kenya kubera umwuzure watwaye amazu menshi ndetse ukangiza ubutaka bw’imirima nyuma y’imvura nyinshi yahaguye.
Igihugu cyibasiwe n’imvura nyinshi n’imyuzure ikabije yarinjiye mu ngo y’abaturage ibasha gusenya ibikorwa remezo birimo n’mihanda yari yarengewe.
Nk’uko Croix-Rouge, umuryango utabara ahakomeye mu gihugu cya Kenya wabyanditse ibinyujije ku rubuga rwa X bavuze ko imvura yaguye ku munsi w’ejo ku cyumweru wangije inzu zigera kuri 15.264 byagize ingaruka ikomeye dore ko yaje no kugwamo abantu 15.
Yongeyeho ko amatungo arenga 1.000 yapfuye mu gihe byibuze ubuso bwa Are bungana 240 (hegitari 97) zari zahinzwemo n’abahinzi zangiritse.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bantu, OCHA, ryatangaje mu kwezi gushize ko Afurika y’iburasirazuba ishobora guhura n’imvura nyinshi kurusha imvura isanzwe mu gihe cy’Ukwakira-Ukuboza kubera ikibazo cya El Nino.
Ibi kandi binaherutse gutangazwa na Meteo y’u Rwanda yaburiye abaturage ivuga ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kw’Ugushyingo imvura izagwa nyinshi bitandukanye n’uko yari isanzwe igwa muri uko kwezi.
Ishami rishinzwe ikirere muri Kenya naryo ryaburiye abaturage mu cyumweru gishize ko imvura nyinshi ‘‘ishobora kuzwaga kandi izaherekezwa n’umuyaga mwinshi”.
Mubyo batangaje bagize bati “Umuyaga ukaze ushobora kuzasenya bimwe mu bisenge by’inzu, kuzarandura ibiti no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo.”
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…