Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Justine Nameere wabaye Umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Uganda yakoze ubukwe n’umugabo Kennedy Nsubuga mu idini rya Islam.
Kuwa Kabiri nibwo uyu muryango wahuze inshuti zabo n’iz’Umuryango ku mpande zombi mu birori by’ubukwe bw’igitangaza bwari burimo n’abayobozi batandukanye bari baje kubashyigikira muri ibyo birori.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Justine Nameere yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yarabagabiye inka 10 ku munsi w’ubukwe bwe, ati ”Njyewe n’inshuti yanjye magara twarushinze. Ndashimira Imana ishobora byose ku bw’imigisha n’imigisha n’ubuntu bwayo. Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni kubwo kuduha impano y’inka 10. Nyakubahwa yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa 3 wungirije Rt Hon Rukia Nakadama.
Aba bombi nk’uko bigaragara ku mafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga baserutse mu ikanzu y’imyeru yerererana, yaba ku mugabo no kuruhande rw’umugore.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…