Umunyamakuru yashimiye Perezida Museveni wamugabiye inka 10 ku munsi w’ubukwe bwe

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Justine Nameere wabaye Umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Uganda yakoze ubukwe n’umugabo Kennedy Nsubuga mu idini rya Islam.

Kuwa Kabiri nibwo uyu muryango wahuze inshuti zabo n’iz’Umuryango ku mpande zombi mu birori by’ubukwe bw’igitangaza bwari burimo n’abayobozi batandukanye bari baje kubashyigikira muri ibyo birori.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Justine Nameere yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yarabagabiye inka 10 ku munsi w’ubukwe bwe, ati ”Njyewe n’inshuti yanjye magara twarushinze. Ndashimira Imana ishobora byose ku bw’imigisha n’imigisha n’ubuntu bwayo. Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni kubwo kuduha impano y’inka 10. Nyakubahwa yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa 3 wungirije Rt Hon Rukia Nakadama.

Aba bombi nk’uko bigaragara ku mafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga baserutse mu ikanzu y’imyeru yerererana, yaba ku mugabo no kuruhande rw’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *