INKURU ZIDASANZWE

M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru

Amakuru aremeza ko umutwe wa M23 ugenzura umuhanda uhuza Intara za Kivu zombi nyuma yo kwigarurira i Shasha akaba ari nabwo bwa mbere aba barwanyi bageze ku kiyaga cya Kivu.

Kuva ku wa Gatandatu, umutwe wa M23 uragenzura uduce twa Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva, Bukobati na Nyamubingwa.

Ni mu gihe abaturage b’i Sake batangiye gukuramo akabo karenge bagerageza guhungira mu Mujyi wa Goma.

Bamwe mu bashyigikiye M23 bashyize ku rubuga rwa X videwo, igaragaramo abarwanyi ba M23 bari Shasha, ndetse abaturage bumvikana bavuga ko “bakijijwe ingabo za Leta zisahura imitungo yabo.”

M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru

Abaturage bo muri biriya bice baremeza ko bidashoboka kuva Minova ngo ugere Sake cyangwa Goma.

Abo baturage bavuga ko kugeza ubu nta muhanda numwe Goma isigaje wo kuyigemurira kuko yose yafunzwe n’abarwanyi ba M23.

Umwe mu Banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko M23 ari yo igenzura umuhanda uhuza Kivu Zombi.

Ati ”Abahunga benshi barikuva Shasha, Kituva na Bweramana muri Minova, Ingabo za Leta, SADC n’Abarundi batsinzwe.”

Corneille Nanga uhagarariye ihuriro Alliance Fleuve Congo, yagaragaye yemeza ko M23 yamaze gufata Shasha anasaba abanye-Congo gushyigikira izi nyeshyamba bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

M23 kandi ishinja ingabo za Leta, iza SADC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Leta kurashisha imbunda nini, indege z’intambara, na drones mu duce dutuwe cyane n’abasivili.

Inyeshyamba zivuga ko aho zafashe nta guhagarika urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu, zigasaba abaturage bahunze gutahuka.

Ingabo za Congo ntacyo ziratangaza ku ifungwa ry’umuhanda Sake-Minova n’ifatwa rya Shasha ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago