Bruce Melodie uri mu bitabiriye bakanatanga ibiganiro mu Rwanda Day 2024, yagarutse ku uruhare rw’inzu zakira ibitaramo mu guteza imbere igihugu.
Melodie wari kumwe na Masai Ujiri, Clare Akamanzi na Eugene Ubalijoro mu kiganiro, yanavuze ko mu myaka yashize byari bigoye cyane ku muhanzi, kugira ngo ategure cyangwa akore igitaramo bwite kiri ku rwego rushimishije.
Yakomoje ku buryo ubuke bw’inzu zakira ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’imyidagaduro, byagiraga ingaruka mbi ku mikurire y’umuhanzi, ku buryo atabashaga kurenga umutaru.
Yagize ati “Byari bigoye cyane ku muhanzi nkanjye, gutegura cyangwa gukora igitaramo bwite, ariko muribuka igihe nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi nari maze mu muziki cyabereye muri BK Arena, nibwo nabonye ko imyidagaduro yacu yagutse cyane.”
Yavuze kandi ku buryo ibi bikorwaremezo by’imyidagaduro birimo BK Arena, byashyize u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bikamamaza umuco n’umuziki w’igihugu.
Yatanze urugero rw’umuntu witwa Steve, ukorera S Curve Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wumvise akanakunda indirimbo ze ubwo yari i Kigali, akamwegera bagatangira gukorana.
Yavuze ko uyu Steve ari we watumye atangira gukorera muri Hollywood, ndetse ngo yatumye ahura anakorana indirimbo na Shaggy.
Uyu muhanzi w’imyaka 32, yagaragaje ko Leta yakoze akazi gakomeye ko kwamamaza u Rwanda, kuko mu myaka yatambutse yajyaga gutarama mu bihugu no kumenyekanisha umuziki we, bakitiranya u Rwanda n’ibindi bihugu.
Bruce Melodie yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, arusaba kandi gutangira gutekereza ku hazaza h’igihugu n’uburyo abazabakomokaho bazakigirira umumaro.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…