Bruce Melodie uri mu bitabiriye bakanatanga ibiganiro mu Rwanda Day 2024, yagarutse ku uruhare rw’inzu zakira ibitaramo mu guteza imbere igihugu.
Melodie wari kumwe na Masai Ujiri, Clare Akamanzi na Eugene Ubalijoro mu kiganiro, yanavuze ko mu myaka yashize byari bigoye cyane ku muhanzi, kugira ngo ategure cyangwa akore igitaramo bwite kiri ku rwego rushimishije.
Yakomoje ku buryo ubuke bw’inzu zakira ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’imyidagaduro, byagiraga ingaruka mbi ku mikurire y’umuhanzi, ku buryo atabashaga kurenga umutaru.
Yagize ati “Byari bigoye cyane ku muhanzi nkanjye, gutegura cyangwa gukora igitaramo bwite, ariko muribuka igihe nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi nari maze mu muziki cyabereye muri BK Arena, nibwo nabonye ko imyidagaduro yacu yagutse cyane.”
Yavuze kandi ku buryo ibi bikorwaremezo by’imyidagaduro birimo BK Arena, byashyize u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bikamamaza umuco n’umuziki w’igihugu.
Yatanze urugero rw’umuntu witwa Steve, ukorera S Curve Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wumvise akanakunda indirimbo ze ubwo yari i Kigali, akamwegera bagatangira gukorana.
Yavuze ko uyu Steve ari we watumye atangira gukorera muri Hollywood, ndetse ngo yatumye ahura anakorana indirimbo na Shaggy.
Uyu muhanzi w’imyaka 32, yagaragaje ko Leta yakoze akazi gakomeye ko kwamamaza u Rwanda, kuko mu myaka yatambutse yajyaga gutarama mu bihugu no kumenyekanisha umuziki we, bakitiranya u Rwanda n’ibindi bihugu.
Bruce Melodie yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, arusaba kandi gutangira gutekereza ku hazaza h’igihugu n’uburyo abazabakomokaho bazakigirira umumaro.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…