Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ashobora kongera gusura u Rwanda nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X.
Ku rubuga rwa X rukoreshwa n’ abamushyigikiye rwitwa Muhoozi Kainerugaba Quotes, batangaje ko agiye kugaruka mu rugo rwe rwa kabiri.
Ati “Inkotanyi cyane! Tugiye kugaruka mu rugo rwacu rwa kabiri… u Rwanda rwiza.”
Ntabwo batangaje nyirizina impamvu yo kuza mu Rwanda n’igihe azazira.
Muri Mata 2023 nabwo yaje mu Rwanda ubwo yiteguraga kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49.
Icyo gihe aza I Kigali yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Uganda barimo Norbert Mao, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda, McDans Kamugira ukora mu Biro bya Perezida muri Uganda nk’umujyanama, Maj Gen (Rtd) Jim K Muhwezi, Mme Lillian Aber na Andrew Mwenda umwe mu nshuti z’u Rwanda, akaba n’umuntu wa hafi wa Gen Muhoozi.
Gen Muhoozi ari mu batumye umubano w’u Rwanda na Uganda wongera kuba ntamacyemwa, nyuma yaho mu 2018 hari ukwishishanya gukomeye hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…