Gen Muhoozi Kainerugaba ashobora kongera gusura u Rwanda

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ashobora  kongera gusura u Rwanda nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X.

Ku rubuga rwa X  rukoreshwa n’ abamushyigikiye rwitwa  Muhoozi Kainerugaba Quotes, batangaje ko agiye kugaruka mu rugo rwe rwa kabiri.

Ati “Inkotanyi cyane! Tugiye kugaruka mu rugo rwacu rwa kabiri… u Rwanda rwiza.”

Ntabwo batangaje nyirizina  impamvu yo kuza mu Rwanda n’igihe azazira.

Muri Mata 2023 nabwo yaje mu Rwanda ubwo yiteguraga kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49.

Icyo gihe aza I Kigali yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Uganda barimo Norbert Mao, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda,  McDans Kamugira ukora mu Biro bya Perezida muri Uganda nk’umujyanama, Maj Gen (Rtd) Jim K Muhwezi, Mme Lillian Aber na Andrew Mwenda umwe mu nshuti z’u Rwanda, akaba n’umuntu wa hafi wa Gen Muhoozi.

Gen Muhoozi ari mu batumye umubano w’u Rwanda na Uganda wongera kuba ntamacyemwa, nyuma yaho mu 2018 hari ukwishishanya gukomeye  hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *