Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Mirenge ya Rwaza na Gicaca yo mu Karere ka Musanze, yasenye amashuri abiri, isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko bihutiye gushaka aho abanyeshuri baba bari kwigira.
Ati “Hari amashuri abiri yangijwe n’umuyaga, ishuri rimwe ryavuyeho igisenge. Hakaza n’irindi ryangiritse inzu yacumbikwagamo abarezi mu murenge wa Gacaca n’ishuri ryangijwe n’umuyaga. Naho muri Rwaza n’inzu icumbikwagamo abarimu.”
Meya avuga ko batanze ubufasha bwihuse kuri uwo muturage ngo abe afite aho aba ari.
Ati “Igisigaye twasabye ko inzego z’ibanze zakora mu buryo bwihuse ngo barebe uko igisenge bagisubizaho, noneho tumugenere mamabati yo gusakara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko n’abarimu bahise bashakirwa aho baba bacumbikiwe.
Ati “Ku mashuri yombi twarabasuye kugira ngo turebe uko bimeze, abana babonye aho kwigira. Abo barimu nabo bahise bimurirwa mu zindi nyubako mu gihe hagiye gutegurwa igihe cyo gusana iryo cumbi bari barimo.”
Meya avuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo wasenye iyo nyubako y’abarimu yari imaze imyaka irenga 60.Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko hakibarurwa ibyangijwe byose n’iyo mvura ivanze n’umuyaga.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…