Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Mirenge ya Rwaza na Gicaca yo mu Karere ka Musanze, yasenye amashuri abiri, isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko bihutiye gushaka aho abanyeshuri baba bari kwigira.
Ati “Hari amashuri abiri yangijwe n’umuyaga, ishuri rimwe ryavuyeho igisenge. Hakaza n’irindi ryangiritse inzu yacumbikwagamo abarezi mu murenge wa Gacaca n’ishuri ryangijwe n’umuyaga. Naho muri Rwaza n’inzu icumbikwagamo abarimu.”
Meya avuga ko batanze ubufasha bwihuse kuri uwo muturage ngo abe afite aho aba ari.
Ati “Igisigaye twasabye ko inzego z’ibanze zakora mu buryo bwihuse ngo barebe uko igisenge bagisubizaho, noneho tumugenere mamabati yo gusakara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko n’abarimu bahise bashakirwa aho baba bacumbikiwe.
Ati “Ku mashuri yombi twarabasuye kugira ngo turebe uko bimeze, abana babonye aho kwigira. Abo barimu nabo bahise bimurirwa mu zindi nyubako mu gihe hagiye gutegurwa igihe cyo gusana iryo cumbi bari barimo.”
Meya avuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo wasenye iyo nyubako y’abarimu yari imaze imyaka irenga 60.Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko hakibarurwa ibyangijwe byose n’iyo mvura ivanze n’umuyaga.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…