IMYIDAGADURO

Umuyobozi wungirije wa RDB yitabiriye ibirori bya Grammy Awards i Los Angeles

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Nelly Mukazayire yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu cyumweru gishije.

Advertisements

Amakuru avuga ko Nelly uretse kuba yaritabiriye ibyo birori, yanagize umwanya wo kuganira n’abategura itangwa ry’ibyo bihembo biri mu bikomeye ku Isi.

Nelly Mukazayire Umuyobozi wungirije wa RDB mu birori bya Grammy Awards i Los Angeles

N’ibihembo byabereye mu nyubako yakira ibirori bitandukanye ya Crypto.com i Los Angeles muri Amerika, aho byari byahuruje ibyamamare bifite amazina akomeye ku Isi yaba muri filime n’abahanga mu gutunganya umuziki, abashoramari, n’abahanzi.

Umuyobozi wungirije wa RDB Nelly Mukazayire yaje kugira umwanya wo kuganira na Perezida wa Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards, Panos Panay n’abandi bayobozi batandukanye bafite aho bahuriye no guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.

Perezida wa Recording Academy Panos Panay(ibumoso) Umuyobozi wungirije wa RDB Nelly Mukazayire (hagati) n’uhagaririye ibikorwa bya Record Academy muri Afurika (iburyo)

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X Nelly yahishuye ko mu byo baganiriye harimo ubufatanye hagati y’Afurika na Recording Academy mu buryo bwo guteza imbere abafite impano mu guhanga udushya bityo bikazateza imbere ubukungu muri Afurika muri rusange.

Itangwa ry’ibyo bihembo ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ryasojwe umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo Tyla unaherutse gutaramira mu Rwanda ari we rukumbi wegukanye igihembo muri ibi birori, igihembo akesha indirimbo ye ‘Water’ yakunzwe bikomeye. 

Ni mugihe abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi ariko bakomoka ku mugabane w’Afurika barimo Davido, Burna Boy batashye amaramasa.

Burna Boy yataramiye abitabiriye ibirori bya Grammy Awards

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago