IMYIDAGADURO

Umuyobozi wungirije wa RDB yitabiriye ibirori bya Grammy Awards i Los Angeles

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Nelly Mukazayire yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu cyumweru gishije.

Amakuru avuga ko Nelly uretse kuba yaritabiriye ibyo birori, yanagize umwanya wo kuganira n’abategura itangwa ry’ibyo bihembo biri mu bikomeye ku Isi.

Nelly Mukazayire Umuyobozi wungirije wa RDB mu birori bya Grammy Awards i Los Angeles

N’ibihembo byabereye mu nyubako yakira ibirori bitandukanye ya Crypto.com i Los Angeles muri Amerika, aho byari byahuruje ibyamamare bifite amazina akomeye ku Isi yaba muri filime n’abahanga mu gutunganya umuziki, abashoramari, n’abahanzi.

Umuyobozi wungirije wa RDB Nelly Mukazayire yaje kugira umwanya wo kuganira na Perezida wa Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards, Panos Panay n’abandi bayobozi batandukanye bafite aho bahuriye no guteza imbere inganda ndangamuco muri Afurika.

Perezida wa Recording Academy Panos Panay(ibumoso) Umuyobozi wungirije wa RDB Nelly Mukazayire (hagati) n’uhagaririye ibikorwa bya Record Academy muri Afurika (iburyo)

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X Nelly yahishuye ko mu byo baganiriye harimo ubufatanye hagati y’Afurika na Recording Academy mu buryo bwo guteza imbere abafite impano mu guhanga udushya bityo bikazateza imbere ubukungu muri Afurika muri rusange.

Itangwa ry’ibyo bihembo ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ryasojwe umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo Tyla unaherutse gutaramira mu Rwanda ari we rukumbi wegukanye igihembo muri ibi birori, igihembo akesha indirimbo ye ‘Water’ yakunzwe bikomeye. 

Ni mugihe abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi ariko bakomoka ku mugabane w’Afurika barimo Davido, Burna Boy batashye amaramasa.

Burna Boy yataramiye abitabiriye ibirori bya Grammy Awards

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

9 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

11 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

1 day ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago