INKURU ZIDASANZWE

Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye amashuri n’amacumbi y’abarimu

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Mirenge ya Rwaza na Gicaca yo mu Karere ka Musanze, yasenye amashuri abiri, isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko bihutiye gushaka aho abanyeshuri baba bari kwigira.

Ati “Hari amashuri abiri yangijwe n’umuyaga, ishuri rimwe ryavuyeho igisenge. Hakaza n’irindi ryangiritse inzu yacumbikwagamo abarezi mu murenge wa Gacaca n’ishuri ryangijwe n’umuyaga. Naho muri Rwaza n’inzu icumbikwagamo abarimu.”

Meya avuga ko batanze ubufasha bwihuse kuri  uwo muturage ngo abe afite aho aba ari.

Ati “Igisigaye twasabye ko inzego z’ibanze zakora mu buryo bwihuse ngo barebe uko igisenge bagisubizaho, noneho tumugenere mamabati yo gusakara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko n’abarimu bahise bashakirwa aho baba bacumbikiwe.

Ati “Ku mashuri yombi twarabasuye kugira ngo turebe uko bimeze, abana babonye aho kwigira. Abo barimu nabo bahise bimurirwa mu zindi nyubako mu gihe hagiye gutegurwa igihe cyo gusana iryo cumbi bari barimo.”

Meya avuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo wasenye iyo nyubako y’abarimu yari imaze imyaka irenga 60.Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko hakibarurwa ibyangijwe byose n’iyo mvura ivanze n’umuyaga.

Iyi mvura yangije n’imirima y’abaturage

Gabriel Uzabakiriho

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago