IMIKINO

FIFA yatanze igihe ntarengwa cyo gukemura ikibazo cy’irondaruhu muri ruhago

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko mu mezi atatu ibikorwa by’irondaruhu biri muri ruhago bigomba kuba byashyizweho akadomo, bitewe n’ibihano bikakaye biri gushyirwaho.

Advertisements

Ibi yabitangarije mu Nteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) yateranye ku wa 8 Gashyantare 2024, i Paris mu Bufaransa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange yabaga ku nshuro ya 48, yavuze ko mu nama ya FIFA izateranira mu Thailand muri Gicurasi uyu mwaka, igomba kugera hari imyanzuro yafatiwe ibi bikorwa bidakwiriye muri Ruhago.

Ati “Mu mezi make ashize twabonye ibimenyetso bigaragaza ko irondaruhu rikabije. Ntituzabyemera ukundi, tugomba kubihagarika kandi tugakora ibishoboka byose ngo tubigereho. Irondaruhu ni icyaha. Ni ibintu bibabaje cyane ku buryo tugomba kubihanagura.”

“Mu mezi atatu ari imbere tugomba kuba twashyize hamwe. Mbere y’inama ya FIFA izateranira i Bangkok tariki ya 17 Gicurasi, hari imbaraga tuzaba twashyizemo, twese hamwe tukarwanya ibikorwa by’irondaruhu.”

Infantino yongeyeho kandi ko ashyigikiye ko ahazajya hagaragara irondaruhu runaka, umusifuzi azajya ahita ahagarika umukino.

Nyuma y’ibyo hagomba kujyaho ibihano birimo gukurwaho amanota ku ikipe byagaragayeho, gucibwa amande ndetse no gufatira ibihano byihariye abafana bakoze ibyo bikorwa bigayitse harimo no kwirukanwa burundu ku bibuga.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi hari abakinnyi bakorewe irondaruhu ku buryo bukomeye barimo Kasey Palmer wa Sheffield Wednesday, Vinicius Jr wa Real Madrid, Mike Maignan wa AC Milan, Ivan Toney wa Brentford n’abandi mu bihe bitandukanye.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi umugabo umwe yafunzwe azira gukorera ibi bikorwa Juninho Bacuna wa Birmingham ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na West Brom igitego 1-0.

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago